- To covet: kwifuza, kurarikira
Eg : he won the prize they all coveted.
Yatsindiye igihembo bose bifuzaga.
- To entice: gushukashuka, kureshya
He enticed the woman with money.
Yashukashukishije umugore amafaranga.
- To itch: kuryaryata
My feet are itching.
Ibirenge byanjye biri kundyaryata.
- To flavor: kuryoshya, guhumuza
Tomatoes flavor the sauce.
Inyanya zihumuza isosi.
- To dare: gutinyuka
He did not dare to ask.
Ntiyatinyutse kubaza.
- To fold: guhina, kuzinga
Fold that blanket.
Zinga icyo kirangiti.
- To damage: kwangiza
Smoking seriously damages health.
Kunywa itabi byangiza ubuzima cyane.
- To despair: kwiheba
Don’t despair! We will think another way out of this.
Wikwiheba. Tuzatekereza ubundi buryo butari ubu.
- To curse: kuvuma
His father cursed him.
Papa we yaramuvumye.
- To disperse: gutatanya, gutatana, gukwira imishwaro
The crowd dispersed.
Rubanda baratatanye (bakwiye imishwaro)
- To disappoint: gutenguha, kutubahiriza gahunda.
I can’t disappoint you.
Sinagutenguha.
- To discourage: guca integer.
Please, Don’t discourage me!
Rwose winca intege
- To feel dizzy: kuzungera, kugira isereri
Climbing so high made me feel dizzy.
Kuzamuka hejuru cyane byanteye kuzungera.
- To filter (amazi cyangwa ijwi): kuyungurura
We filter drinking water.
Tuyungurura amazi yo kunywa.
- To be drunk: gusinda
Fiona was drunk yesterday.
Fiona yarasinze ejo hashize.