1. Ibiraro byo mu Rwanda birimo amoko angahe ? Birimo amoko atatu :
a) Ibiraro bikoze mu biti
b) Ibiraro bikoze mu mabuye
c) Ibiraro bikoze mu byuma.
2. Ibiraro bikoze mu nginga z’ibiti uburemere ntarengwa bugomba kubinyuzwaho bungana iki ?
Ubwo buremere nti bugomba kurenza Toni umunani
3. Ibinyabiziga byigirwaho gutwara birangwa n’ibihe bimenyetso ?
Ibinyabiziga byigirwaho gutwara birangwa n’inyuguti ya « L » yera yanditse mu buso bw’ubururu ifite uburebure bwa 15cm cyangwa bikarangwa n’icyapa cy’umeru cyanditswemo « AUTO-ECOLE » mu nyuguti z’umukara.
4. Umusozo w’ibyapa bishinze ku mihanda uretse ibyapa by’agateganyo ugomba kureshya ute ?
Ntu shobora kuba mu nsi ya 1,50m cyangwa kujya hejuru ya 2,10m uhereye ku butaka.
5. Umuyobozi w’ikinyabiziga akurikiza ibyapa bishinze ku ruhe ruhande rw’inzira nyabagendwa ?
Akurikiza ibyapa bishinze iburyo bwe.
6. Ni ryari umunyamaguru yemererwa kunyura ku kayira k’abanyamagare cyangwa mu muhanda ?
Ni igihe nta nkengero y’umuhanda iringaniye ihari cyangga idashobora kugendwamo.
7. Permis zirimo amoko angahe ?
Zirimo amoko atatu :
1. Permis Provisoire
2. Permis National
3. Permis International.
8. Ni muyihe mihanda byemewe kugenda imodoka ibangikanye n’indi ?
Ni igihe umuhanda ufite ibisate byinshi bibiri bijya mu cyerekezo kimwe no mu muhanda w’icyerekezo kimwe (Sens Unique) ufite ibisate (byinshi) bibiri.
9. Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugira ngo ibisikana ryorohe abayobozi bakora iki ?
Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugirango ibisikana ryorohe, abayobozi bategetswe kwegera impande z’abanyamaguru ariko bigakorwa ku buryo bidateza impanuka abagenzi bazirimo.
10. Mu mihanda yo mu misozi no muzindi nzira nyabagendwa zicuramye cyane cyane aho ibisikana ridashoboka cyangwa riruhije abayobozi bakora iki ?
Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka agomba gushyira ku ruhande ikinyabiziga atwaye kugira ngo areke ikinyabiziga cyose kizamuka gitambuke ,keretse iyo hari ubwikingo ibinyabiziga bishobora guhagararamo uwo mwanya ukaba uteye neza ,kuburyo hakurijwe umuvuduko naho ibinyabiziga biri ikinyabiziga kizamuka kikaba cyabujyamo.