Ibimenyetso bimurika mu buryo bw’amatara bifite amatara angahe? yavuge kandi uyasobanure. Art 104.1
Bigira amatara atatu
– Itara ritukura: Birabujijwe kurenga icyo kimenyetso
– Itara ry’umuhondo: Birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto cg igihe uwo murongo udahari birabujijwe kurenga icyo kimenyetso ubwacyo, keretse iyo ryatse umuyobozi yamaze kurenga uwo murongo ashobora kwambukiranya amasangano gusa ari uko atateza abandi ibyago.
– Itara ry’icyatsi: uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso.
2. Iyo ikimenyetso kimurika cyagenewe ibinyabiziga kidakora bigenda bite? Art 104. 6
– Itegeko rigenga gutambuka mbere kw’iburyo rirakurikizwa, keretse iyo hari n’icyapa cyerekana ko uturutse inzira iyi n’iyi ariwe uhita mbere y’abaturutse mu zindi.
3. Amatara ashyirwa kubimenyetso bimurika akurikirana ate? Mu buryo bwo kwaka akurikirana ate? Art 105
– Itara ritukura riba hejuru
– Umuhondo hagati
– Icyansi hasi,
– NB. Amatara y’inyongera agizwe n’akarangakerekezo k’ibara ry’icyatsi kibisi, ashyirwa mu nsi cg iruhande rw’itara ry’icyatsi kibisi.
– Yaka akurikirana mu buryo bukurikira
• Itara ry’umuhondo ryaka nyuma y’itara ry’icyatsi kibisi,
• Itara ritukura ryaka nyuma y’itara ry’umuhondo
• Itara ry’icyatsi ryaka nyuma y’itara ritukura
Iyo ari kubimenyetso by’uburyo bw’amatara abiri:
• Itara ritukura n’itara ry’icyatsi kibisi azima akurikirana yabanje kwakirizwa rimwe.
4. Ibimenyetso bimurika byerekana iki? Bishyirwa he? Art 106
Byerekana uburyo bwo kugenda mu muhanda
Bishyirwa iburyo bw’umuhanda ukurikije icyerekezo abagenzi bireba baganamo. Ariko, bishobora no gushyirwa ibumoso cyangwa hejuru y’umuhanda n’ahandi hose bitunganiye uburyo bwo kugenda mu muhanda, kugirango birusheho kugaragara neza.
5. Kugirango berekane ahantu habi cyane, hakoreshwa ikihe kimenyetso? Bivuga iki? Art 107
Hakoreshwa ikimenyetso k’itara ry’umuhondo rimyatsa
Rivuga uburenganzira bwo gutambuka icyo kimenyetso barushijeho kwitonda
Ntacyo rihindura ku mategeko agenga guhita mbere, kandi rikoreshwa nijoro no kumanywa.
6. Amatara cg Ibikoresho ngarura-rumuri bikoreshwa kubera iki? Art 108
Bikoreshwa kugira ngo bigaragaze inkengero z’inzira nyabagendwa bigomba gushyirwaho ku buryo abagenda kuri iyo nkengero babibona
Iburyo ni ibara ritukura cg risa n’icunga
Ibumoso n’ibara ryera
7. Ibimenyetso byo mu muhanda bigenewe iki? Art 109
Bigenewe gutunganya uburyo bwo kugendera mu muhanda cg kuburira cg kuyobora abagendera mu muhanda.
8. Ibimenyetso birombereje bigizwe n’imirongo iteganye n’umurongo ugabanyamo umuhanda mo kabiri bishobora kuba bigizwe n’iki? Art 110.1
Umurongo udacagaguye
Umurongo ucagaguye
Umurongo udacagauye n’umurongo ucagaguye ibangikanye
9. Mu muhanda ufite igice banyuramo gikikijwe n’uduce tugari tudafatanye tw’ibara ryera hagomba guca ibihe binyabiziga ? 110.5
– Ibinyabiziga bigenda buhoro n’ibinyabiziga bitwara abantu muri rusange, bigomba kunyura muri icyo gice cy’umuhanda.
10. Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira ku mirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kiba kigenewe iki ? Art 110.6
– Kiba ari agahanda k’amagare