Amategeko Y’Umuhanda: Ibibazo n’Ibisubizo: Isomo Rya 7

0
163
  1. Iyo ahantu icyago cyaranzwe ari harehare uburebure bw’igice cy’inzira nyabaendwa icyo cyago kirimo bushobora kwerekanwa n’ikihe cyapa? (Art 94.4)
  • Icyapa cy’inyongera F:2
  1. Mu nsisiro, ibyapa biburira bigomba gushyirwa he?
  • Iruhande neza rw’ahantu habi
  1. Iyo aho hantu hari kuri iyo nzira nyabagendwa, icyapa kiburira kikaba gishinze aho inzira nyabagendwa irasukira, bigenda bite? Art 94.6

Icyapa cyo gitanga uburenganzira bwo gutambuka mbere gishobora gushyirwa ku nzira nyabagendwa gusa iyo andi mayira yose arasukira mu masangano ariho icyapa gitegeka gutanga inzira cg guhagarara akanya gato (STOP). 95.

  • Icyapa k’inyongera kigizwe n’akarangakerekezo kirabura gashobora kwerekana icyerekezo cy’ahantu habi.
  1. Ibyapa bitegeka n’ibyapa bibuza bitandukanwa bite? Art 97.1
  • Ibyapa bibuza: Bimeze nk’ingasire izengurutswe n’ibara ritukura kandi ubuso bukera (ibibuza guhagarara umwanya muto n’umunini bifite ubuso bw’ubururu)

           Ingasire igira ibara ry’ubururu iyo icyapa gitegeka.

  1. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa mu kihe gice cy’inzira? Art 98
  • Mu gice cy’inzira nyabagendwa kiri hagati y’aho bishinze n’inkomane ikurikiye ku ruhande rw’inzira bishinzeho.
  1. Iyo ibibuzwa byinshi byubahirizwa ahantu hamwe bigenda gute? Art 101
  • Ibigereranyo bibyerekeye bishobora gushyirwa hamwe ku ngasire imwe
  1. Vuga umubare ntarengwa w’ibimenyetso bishobora gushyirwa kungasire imwe .
  • Bitatu
  1. Ibyapa bitegeka bishyirwa ahantu hameze hate? Art 102
  • Ahantu birushijeho kubonwa neza n’abo bigenewe
  1. Ibyapa biyobora bigamije iki? Art 103
  • Bigamije kuyobora no gusobanurira abagenzi b’inzira nyabagendwa
  1. Ibimenyetso bimurika mu buryo bw’amatara bifite amatara angahe? yavuge kandi uyasobanure. Art 104.1
  • Bigira amatara atatu

Itara ritukura: Birabujijwe kurenga icyo kimenyetso

Itara ry’umuhondo: Birabujijwe gutambuka umurongo wo guhagarara umwanya muto cg igihe uwo murongo udahari birabujijwe kurenga icyo kimenyetso ubwacyo, keretse iyo ryatse umuyobozi yamaze kurenga uwo murongo ashobora kwambukiranya amasangano gusa ari uko atateza abandi ibyago.

Itara ry’icyatsi: uburenganzira bwo kurenga icyo kimenyetso

Share This