Amategeko y’Umuhanda Isomo Rya 3: Ibibazo n’Ibisubizo

0
192

 

1. Ni ryali umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kuzimya moteli, akavanamo
vitese igihe agenda ahamanuka ?

Igisubizo :
Igihe ikinyabiziga gikururwa n’ikindi kinyabiziga (uretse igihe gikururwa n’ikindi kinyabiziga), nta kinyabiziga gifite moteli gishobora kugenda mu muhanda, ahamanuka, igihe moteri itaka cyangwa igihe vitensi idakora. (mu igazeti ni ingingo Art 88.9)

2. Ni ibihe bintu buri kinyabiziga kigomba Kugira?

Igisubizo :

– Icyapa kiburira cya mpande eshatu zingana na 40 cm
– Agahago k’ubutabazii karimo nibura ibipfuko 4 bitanduza, ibikwasi bine bitifungura, agatabo kanditsemo ibyubutabazi, agacupa k’umuti wica mikorobi. ( mu igazette ni Art 88.5)

3. Ni ayahe matara aranga ikinyabiziga kandi akigaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere?

Igisubizo :

– Amatara ndangambere (feux de position avant) ( mu igazeti ni Art. 2.34)

4. Imyaka y’ifatizo ku nzego ku nzego z’ibinyabiziga zibaho mu Rwanda nii ingahe? Vuga buri rwego n’imyaka yarwo.

Igisubizo : mu igazeti ni (Art 11).

Imyaka y’ifatizo ni:
– 20 ans ku modoka ziri munzego C,D,E na F
– 18 ans A na B
– 15 ans velomoteri (wenyine) 17 ahetse
– 14 ans Inyamanswa zikurura
– 12 ans amatungo

5. Ni ryari uva mumurongo wari urimo iyo mwagendaga mubangikanye ?

Igisubizo : ( mu igazeti ni Art 25.2)

– a) Ashobora gukatira ibumoso iyo yari ari mu murongo w’ibmoso
– b) ashobora gukatira iburyo ari uko yari ari mu murongo w’iburyo

6. Umuyobozi w’ikinyabiziga uhinduye ikerekezo agomba gukora iki ?

Igisubizo : ( mu igazeti ni Art 25.3)

– Kugabanya umuvuduko
– Kureka hagahita ibinyabiziga n’abanyamaguru bigenda mu muhanda avuyemo cyangwa biwugenda kuruhande
– Kureka hagahita abanyamaguru bambukiranya umuhanda avuyemo cyangwa uwo aganamo

7. Iyo nta mategeko awugabanya birushijeho, umuvuduko ntarengwa ni uwuhe kubinyabiziga (vuga buri kimwe kimwe) ?

Igisubizo : ( mu igazeti ni Art 29.2)

– Amapikipiki : 80 kms/h
– Amavatiri : 70kms/h
– Bisi zitwara abantu (3500 – 12500kgs): 60kms /h
– Amakanywo (plus 12.500kgs): 50kms / h ( hamwe na velomoteri)

8. Umuvuduko wo munsisiro uteye ute?

Igisubizo : mu igazeti ni Art. 29.3)

– Imodoka zitwara abantu: 50 Kms /h
– Ibindi binyabiziga byose: 40Kms/h

9. Iyo ibinyabiziga bigeze mu masangano aho banyura bagombye kuzenguruka (rond point) ari ibyagezemo ari n’ibigiye kwinjira n’ibihe bitambuka mbere?

Igisubizo : ( mu igazeti ni Art 16.2)

– ni ibyageze mu isangano ( umuyobozi ugiye kwinjira mu isangano aho bagomba kureka ibinyabiziga byagezemo bikabanza bigahita)

10. Ni ibihe binyabiziga bigomba gukorerwa isuzumwa nibura 2 mu mwaka?

Igisubizo : (mu igazeti ni Art 142.a)

Ni ibinyabiziga bigenewe:
– Gutwara abantu,
– Gutwara ibintu birengeje toni 3,5
– Ibigo byigisha gutwara(auto école)

Share This