- Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo ibyiciro bingahe? Bivuge
Ni bitatu (3): art 91.1
– Ibyapa
– Ibimenyetso bimurika
– Ibimenyetso byo mumuhanda
- Vuga uko ibitegekwa mu nzira nyabagendwa birushanya agaciro.
– Ibitegekwa n’abakozi babifitiye ububasha birusha agaciro ibindi bimenyetso. (art 5.6)
– Ibimenyetso bimurika birusha ububasha ibyapa n’ibimenyetso byo mumuhanda (art 91.2)
- ishyirwaho ry’ibimenyetso rigengwa na nde? Art 91 . 4
– Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu ku mihanda y’igihugu n’iy’Imigi
– Njyanama z’uturere ku byerekeye imihanda y’uturere
- Ibyapa byo ku muhanda bigizwe n’ubuhe bwoko bw’ibyapa? Art 92. 1
– Ibyapa biburira (A)
– Ibyapa byo gutambuka mbere (B)
– Ibyapa bibuza (C )
– Ibyapa bitegeka (D)
– Ibyapa ndanga (E)
- Ibyapa byo kumuhanda bigomba gushingwa ku ruhe ruhande rw’umuhanda? Art 92. 2
– Kuruhande rw’iburyo bw’umuhanda
- Kubuhe buryo
– Kubuyo umusozo wo hasi utajya munsi ya 1,50 m cg hejuru ya 2,10 m uhereye kubutaka.
- Ubusobanuro bw’icyapa gishobora kuzuzwa , gusiganuwa cg kugenwa n’iki?
– N’ibyapa by’inyongera
- Ibyapa biburira bibereyeho kumenyesha umugenzi iki? Byerekana iki? Bimutegeka iki? Kubera iki? Art 93.1
– Bibereyeho kumenyesha umugenzi ko hali icyago
– Byerekana imiterere yacyo
– Bimutegeka ubwitonzi budasanzwe
Kugira ngo imigenzereze ye ihure n’imiterere n’ububi bw’icyago cyerekanwe
- Ibyapa byo gutambuka mbere bibereyeho iki? Art 93.1
– Bibereyeho kumenyesha abagenda mu nzira nyabagendwa amategeko yihariye yo gutambuka mbere mu nkomane.
- Ahatari mu nsisiro, ibyapa biburira n’ibyapa byo gutambuka mbere bigomba gushyirwa muntera ingana ite? Art 94.2
– mu ntera kuva kuri 150 m kugera kurli 200 m y’ahantu habi byerekana