27) Uburemere bwite R/ Uburemere bw’ikidapakiye.
28) Uburemere bwikorewe R/ Uburemere bwite hongewemo uburemere bw’imizigo.
29) Uburemere ntaregwa bwemewe R/Uburemere bugendanwa.
30) Guhagarara umwanya munini R/ Igihe kiruta igihe ikinyabiziga giharara hinjiramo abantu cg ibintu. 31) Guhagarara umwanya muto. R/Igihe ikinyabiziga giharara kugira ngo abantu bajyemo cg ibintu bijyemo.
32) Akagarurarumuri. Ing.2(30) R/ Akantu karabagirana gasubiza urumuri ku kirwohereje.
33) Ikinyabiziga ndakumirwa R/ Ibinyabiziga by’abapolisi, Ibizimya inkongi, Ibitwara abarwayi, aho bijya bigiye gutabara birangwa n’intabaza irabagira cg irangurura amajwi.
34) Amatara y’urugendo. Ing.2(32) R/Amatara y’ikinyabiziga amurika imbere mu muhanda mu ntera ndende
35) Amatara yo kubisikana .Ing.2(33) R/ Amatara y’ikinyabiziga amurika inzira nyabagerwa atagobye guhuma ibinyabiziga bituruka imbere.
36) Amatara ndangambere. Ing2(34) R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe imbere.
37) Amatara ndanganyuma. Ing.2(35) R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi agaragaza ubugari bwacyo burebewe inyuma.
38) Amatara kamena-bihu y’imbere.Ing.2(36) R/ Amatara y’ikinyabiziga abonesha neza imbere yacyo mu gihe cy’igihu, cy’imvura nyinshi, cy’urubura cg cy’umukungugu.
39) Amatara kamena-bihu y’inyuma.Ing.2(37) R/ Amatara y’ikinyabiziga akiranga kandi yerekana ubugari bwacyo uburebeye inyuma, mu gihe cy’ibihu, cy’urubura cg mu bihe by’umukungugu.