Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizami by’uburezi rusange bw’amashuri abanza n’ayisumbuye NESA cyatangaje ko ejo tariki ya 15/12/2022 saa tanu zuzuye aribwo kizatangaza ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Ubu ababyeyi, abarimu, abayobozi b’ibigo, abanyeshuri b’igihugu cyose, inshuti n’abavandimwe babo bategereje n’amatsiko menshi kureba umusaruro w’abanyeshuri babo basoje umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Gusa bamwe Bamwe Mu Banyeshuri Basoje Amashuri Yisumbuye S6, Ntibizaborohera Kubona Amanota Yabo. Abanyeshuri bizagora cyane ni abanyeshuri basoje batararangiza kwishyura amafaranga y’ishuri. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryamenyeshejwe abayobozi b’ibigo by’amashuri ” Mwaramutse neza DPIs,
Hari aba HT bari batanze ikibazo bahura nacyo iyo abanyeshuri barangije S6, L5 na Y3 bagenda batishyuye, bamara kubona amanota yabo bikaba birangiriye aho. Mineduc rero yari yabemereye ko igiye kureba uko icyo kibazo cyahabwa umurongo. Ubu rero, hakozwe uburyo ba HT bashobora gufungira umwana utarishyura school fees *ntabe yashobora gukora download ya result ye*. NB: ni ukubuza abatarishyura school fees gusa. Nta yandi mananiza HT agomba gushyira ku munyeshuri ngo amwime result slip ye.
Nabasaba rero guha ba HT iyo turorial bakareba abanyeshuri bafite ikibazo cy’umwenda wa school fees kugirango batazabaca mu rihumye bakagenda batishyuye.
Ubwo abarishyuye ntibazapfushe amafaranga yabo ubusa bajya muri Cyberi ahubwo bazajye ku bigo basorejeho babanze bumvikane n’abayobozi babyo.