Dore uko uturere tw’u Rwanda twitwaga kera, n’aho duherereye mu turere tw’ubu:
1.Ubwanacyambwe ni Nyarugenge, Kicukiro n’uduce tumwe twa Gasabo.
2. Uburiza ni uduce tumwe twa Rulindo harimo za Mugambazi…
3. Ubumbogo ni Gasabo y’icyaro n’uduce tummwe twa Rwamagana.
4. Ubuganza ni Kayonza hafi ya yose, Igice kinini cya Rwamagana n’uduce twa Gicumbi nka Rutare…
5. Igisaka ni Ngoma na Kirehe n’uduce tumwe turi kuri Rwamagana
6. Indorwa ni Nyagatare na Gatsibo
7. Umubali ni ibice bya Gatsibo na Kayonza biri muri parike y’Akagera.
8. Urukiga ni Gicumbi n’uduce tumwe twa Gatsibo, Rulindo na Burera.
9. Umurera ni Burera, Musanze na Gakenke (ariko aha harimo ibice bikomeye nk’Ubukonya, Ubugarura…)
10. Ubushiru ni Nyabihu
11. Ibigogwe ni Nyabihu
12. Icyingogo ni muri Ngororero
13. Ubugoyi ni Rubavu n’uduce tumwe twa Rutsiro
14. Nyantago ni Ibice bimwe bya Karongi
15. Ubwishaza ni Karongi.
16. Ikinyaga ni Rusizi na Nyamasheke (hakabamo ibice byari bikomeye nk’Ubusozo n’Ubukunzi)
17. Akanage ni Rutsiro
18. Ubunyambiriri ni Nyamagabe
19. Ubufundu ni Nyamagabe n’uduce tumwe twa Nyaruguru.
20. Inyaruguru ho ni Nyaruguru yo hagati.
21. Ubuyenzi ni Nyaruguru y’epfo muri za Nshili na Kivu.
22. Mvejuru, Buhanga, Ndara ni Ibice bimwe bya Nyaruguru, Huye na Gisagara (around Nyakizu)
23. Bwanamukari ni muri Huye na Gisagara
24. Ubusanza ni mu duce tumwe twa Nyanza, Huye na Gisagara (za Rusatira, Rubona…)
25. Induga ni Muhanga Ruhango na Nyanza ndetse na Kamonyi
26. Amarangara ni ibice bimwe bya Muhanga na Ruhango nka Mukingi, Kanyarira
27. Ndiza ni ibice bya Muhanga nka Nyabikenke n’uduce duke twa Kamonyi.
28. Amayaga ni igice cya Kamonyi y’epfo, Muhanga, Ruhango, Nyanza na Gisagara (igice cyose gikora ku Kanyaru
29. Ubugesera ni akarera kose ka Bugesera.