Dore Uko Wahindura Password Ya Mifotra Account Yawe Igihe Bakubwiye Ko Yabaye Expired
- Jya kuri internet muri Google Chrome cyangwa se Opera Mini ubundi wandikemo Mifotra E-recruitment.
- Reba hejuru mu nguni y’ibumoso ahantu handitse Login Register ubundi ukande kuri Login.
- Nyuma yo gukanda kuri Login urabona aho ushyira ya Email yawe ukoresha kuri Mifotra n’aho ushyira Password yayo. Bishyiremo ubundi ukande Login urabona urabona hepho gato. Barahita bakwereka ngo Your Password has been expired.
- Reba munsi gato ahantu handitse Reset Password ubundi uhakande. Barahita baguha ahantu ushyira Email ubundi ushyiremo ya Email yawe ukoresha kuri Mifotra. Reba munsi gato urabona ahantu handitse Submit ubundi ukandeho. Barahita baguha message imbere yawe ivuga ngo Your Password has been reset successful. Aha bahita bakoherereza Password nshyashya kuri ya Email wujujemo mbere yo gukanda Submit.
- Hita usubira muri Google Chrome cyangwa Opera Mini biterwa na browser ukoresha ushora kuba ukoresha na Mozila firefox nta kibazo. Nyura muri ya nzira unyuramo ugiye gusura Email account yawe ushaka kureba abakwandikiye. Urahita ubona Password baguhaye igizwe n’inyuguti nkuru gusa.
- Fata iyo Password ubundi usubire kuri Mifotra account yawe. Kanda kuri Login wuzuzemo ya Email yawe. Aho washyiraga ya Password yabaye expired shyiramo iyo ukuye kuri Email bakoherereje ubundi ukande kuri Login.
- Barahita baguha aho wuzuza Password nshyashya (New Password) wihitiyemo izakorohera kuyibuka. Iyo Password igomba kuba itangijwe inyuguti nkuru, iri kimwe mu bimenyetso nka @, !, ? . Urugero rwa Password wakora Mukamana@123
Iyo umaze kuyuzuzamo ureba mu nsi gato aha handitse Confirm your password ubundi ukongera ukayishyiramo ntacyo uhinduyeho ubundi ukemeza. Uhita winjira muri Account yawe.
UBwo iyi Password nshyashya ni yo uzajya ukoresha winjira kuri Mifotra Account.