
Amasano ya hafi
A parent: umubyeyi
A father: umubyeyi w’umugabo
A mother: umubyeyi w’umugore
Son: umwana w’umuhungu
Daughter: umwana w’umukobwa
Husband: umugabo (ufite umugore)
Wife: umugore (ufite umugabo)
Brother: musaza (umuhungu muvukana)
Sister: mushiki (umukobwa muvukana)
Siblings: abavandimwe
Grandparents: ababyeyi b’ababyeyi bawe (Sogokuru na Nyogokuru)
Grandfather: Sogokuru
Grandmother: Nyogokuru
Grandchildren: abuzukuru (abana b’abana bawe)
Grandson: umwuzukuru w’umuhungu
Granddaughter: umwuzukuru w’umuhungu
Uncle: Nyokorome :musaza wa mama wawe (umuhungu cyangwa umugabo uvukana na mama wawe)
Aunt: Nyogosenge: mushiki wa papa wawe (umukobwa cyangwa umugore uvukana na papa wawe)
Great Grandfather: Sogokuruza (papa wa Sogokuru wawe)
Great Grandmother: Nyogokuruza (mama wa Nyogokuru wawe)
Cousin: Mubyara wawe ( Umwana wa Nyokorome cyangwa Nyogosenge)
Nephew: umwishywa: umwana w’umuhungu wa musaza wawe cyangwa wa mushiki wawe
Niece: umwishywa: umwana w’umukobwa wa musaza wawe cyangwa wa mushiki wawe
The In-Laws :Amasano y’imiryango yashyingiranye
Father-in-law: Sobukwe (papa w’umugore wawe)
Mother-in-law: Nyokobukwe (mama w’umugore wawe)
Son-in-law: umukwe (umugabo w’umukobwa wawe)
Daughter-in-law: umukazana (umugore w’umuhungu wawe)
Brother-in-law: muramu (umugabo wa mushiki wawe)
Sister-in-law: muramukazi ( umugore wa musaza wawe)
Andi masano
Stepfather: So wanyu ( umugabo mushya wa mama wawe utari papa wawe)
Stepmother: Nyoko wanyu (umugore mushya wa papa wawe utari mama wawe)
Stepson: umwana w’umuhungu w’umugabo wawe ariko atari wowe wamubyaye
Stepdaughter: umwana w’umukobwa w’umugabo wawe ariko atari wowe wamubyaye
Stepsister/ half-sister: mushiki wawe mudahuje papa cyangwa mama
Stepbrother/ half-brother: musaza wawe mudahuje papa cyangwa mama
Kanda iyi link urebe video y’amasano