Guhindura PASSWORD Kuri Konti ya Mifotra WAYIBAGIWE cyangwa yarabaye EXPIRED
Jya ku rubuga rwa Mifotra
Ukande kuri Login
Ushyiemo EMAIL yawe
Hepho y’ahajya Password urahabona ijambo RESET
Rikandeho uhite ujya kureba kuri Email yawe Password nshyashya bakohererejeho ( iyi password iba igizwe n’inyuguti ( Urugero: KLMGHEDE).
Zana iyi Password baguhaye uyishyire hahandi usanzwe ushyira Password mu nsi ya Email kuri Mifotra account.
Kanda Login
Barahita baguha aho ushyira NEW PASSWORD
Password ya Mifotra igomba kuba itangijwe n’INYUGUTI NKURU harimo n’AGATANGARO cyangwa AKABAZO cyangwa AROBAZE
Urugero
Rwandanziza!2022 (Urayuzuza mu mwanya wa NEW PASSWORD)
Baragusaba kongera kuyandika mu mwanya wa CONFIRM PASSWORD. Yandikemo ntacyo uyihinduyeho ubundi wemeze.
Biraba birangiye iyi Password “Rwandanziza!2022” ni yo uzajya ukoresha winjira kuri mifotra.
KORA SHARE n’abandi babimenye.