GUSOBANURA AMAGAMBO YEREKEYE IBINYABIZIGA N’UMUHANDA: ISOMO RYA MBERE

0
161

1) Inzira nyabagendwa.Ing.2 R/Ni imbago zose z’imihanda minini, amabarabara, aho abantu nyamwinshi bahurira, aho imodoka nyinshi zihagarara, inzira n’utuyira two ku muhanda, ibiraro, ibyombo, muri rusange imihanda nyabagendwa igendwamo ku butaka.

2) Umuhanda. Ni igice cy’inzira nyabagerwa kinyurwamo n’ibinyabiziga ikaba yagira imihanda myinshi. 3) Inzira y’ibinyabiziga. Ni umuhanda n’inzira ziwukikije.

4) Igisate cy’umuhanda. Kimwe mu bisate bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo.

5) Agahanda k’amagare. Igice cy’inzira nyabagerwa cyahariwe amagare na velomoteri kigaragazwa n’ikimenyetso cyabigenewe.

6) Isangano. Ahantu hose imihanda ihurira

7) Inkomane. Aho umuhanda wisukira mu wundi.

8) Akayira. Inzira ifunganye yagenewe abanyamaguru, ibinyabiziga by’ibiziga bibiri.

9) Inzira y’igitaka. Inzira nyabagerwa yagutse ariko itanyurwamo n’ibiziga bibiri.

10) Urusisiro. Ahantu hari amazu yegeranye cg afatanye.

11) Umuyobozi. Ni umuntu wese utwaye ikinyabiziga cg uyobora mu nzira nyabagerwa inyamaswa cg amatungo.

12) Umukozi ubifitiye ububasha. Umukozi wambaye mu buryo bugarara imyenda iranga imirimo ashinzwe.

13) Ikinyabiziga. Igikoresho cyose gikoreshwa mu gutwara ibintu n’abantu ku butaka, igihingishwa, gikoreshwa mu nganda n’ahandi.

14) Ikinyamitende. Ikinyabiziga cyose kigendeshwa n’ingufu z’abantu nk’igare,…

15) Igare. Ikinyamitende cyose cy’ibiziga bibiri

16) Velomoteri. Ikinyabiziga gifite ibiziga bibiri kandi gifite moteri itarengeje imbaraga za KvA 4 n’umuvuduko ntarengwa ukaba 60km/h 17) Ipikipiki. Ikinyabiziga cyose cy’ibiziga bibiri gifite moteri ukuyemo za velomoteri.

18) Ikinyamitende itatu cg ine. Ibinyabiziga bifite moteri itarengeje KvA15

19) Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri. Ikinyabiziga cyose gifite moteri kandi kigendeshwa gusa n’ibikigize.

20) Imodoka. Ikinyabiziga cyose kigendeshwa na moteri uretse za velomoteri, amapikipiki, imashini zihinga cg zikurura izindi.

21) Romoroki. Ikinyabiziga cyose cyagenewe gukururwa.

22) Makuzungu. R/ Ni romoroki iyo ariyo yose ifatishwa ku kinyabiziga gikurura.

23) Romoroki ntoya. R/ Romoroki ifite ibiro bitarenga 750

24) Ibinyabiziga bikomatanye cg ibinyabiziga bikururana. R/ Ibinyabiziga bikomatanye bigenda nkaho ari kimwe.

25) Ikinyabiziga gifanije. R/ Ni ikinyabiziga gikomatanye kimwe ari ikinyabiziga ikindi ari makuzungu

26) Ikinyabiziga gikururana kabiri. R/ Ikinyabiziga gifatanije n’ikindi ari makuzungu.

Share This

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here