Abasore benshi bahura n’ingorane zikomeye mu guhitamo umukobwa wakubaka urugo rugakomera ndetse umuryango ukaba mwiza. Mbega ukaba umuryango wishimye ufite imbaraga. Izi ngorane zose baziterwa no kubura ibitekerezo kubyerekeye umukobwa mwiza ukwiye kurambagizwa no kurongorwa kugira ngo yubake urugo.
Igihe cyose usanga abantu benshi bakunda abakobwa bafite isura nziza aho gukunda abakobwa bafite imico myiza n’ibitekerezo bifite ireme.
Hano hari ibintu buri musore agomba kwitaho biranga umukobwa muzabana akaramata kandi mukagira umuryango mwiza w’intangarugero.
- Umukobwa ugukunda kandi ukwitaho
Urukundo nirwo rufatiro rw’umuryango mwiza. Umukobwa w’umutima mwiza, ahora yita cyane ku mugabo we hanyuma umugabo nawe akamugenzereza atyo. Nk’urugero mu gihe umukobwa ahora yibutsa umugabo ibyo we akeneye ariko akirengagiza gutekereza no ku byo umugabo akeneye mbega ntamwiteho, Umukobwa nk’uwo ntuzigere umushaka.
Umukobwa wubaha ugukunda akanakwitaho, buri gihe aba agomba kureba ko utunganye kandi rimwe na rimwe akagufasha kumenya no guhindura ibidatunganye bikuriho. Nk’urugero mu myambarire no mu isuku.
- Umukobwa ugufasha
Ubushakashatsi bugaragaza ko kugira ngo umuryango ugire icyerekezo kiboneye n’agaciro, umudamu agomba kubigiramo uruhare runini kandi akabigira inshingano ze. Umukobwa utagufasha numushaka ntacyo azakumarira ndetse ntacyo azamarira umujyango muzashingana.
Niba uri umusore w’umunyabwenge uzagerageze ntuzashyingiranwe n’umukobwa w’umunebwe kandi udashishikazwa no gukora.
- Umudamu uguha amahoro yo mu mutima
Mbere yo guhitamo uwo uzarongora, ugomba gufata umwanya uhagije nk’uko biba biteganyijwe mu gihe cy’urukundo mukamenyana. Ibi bizagufasha gusobanukirwa uwo muzarushinga ; imyitwarire ye, ibyifuzo bye bitandukanye ndetse n’uburyo akemura ibibazo . Umukobwa mwiza uzarushinga rugakomera ahora yihana igihe cyose akoze ikintu kibi.
Agomba kuba ashyira mu gaciro, yitonda, atekereza kandi akagufasha aho ariho hose uri ku gitutu cy’icyo ari cyo cyose.