Ibiranga Urukundo Rw’Ukuri n’Urukundo Rw’Uburyarya

0
180

Kugira ngo uhure n’umukunzi nyawe ushobora kugukunda by’ukuri, ugomba kubanza kumva icyo urukundo rw’ukuri ari cyo. Kumenya gutandukanya urukundo rw’ukuri n’urw’uburyarya bizagufasha wowe n’umukunzi wawe, kugira umubano urambye no kwirinda abahora bashaka ko mushwana. Ubumenyi nk’ubwo bwo gutandukanya urukundo rw’ukuri n’urw’uburyarya, buzakurinda imibabaro y’ubusa iterwa no gukunda umuntu mubi. Byongeye kandi, bizagukiza kugirira nabi abandi no kumva ufite icyaha cyo kutabakunda neza. Uzajya ukunda uzi neza ko nawe ukunzwe nta gushidikanya.

Rero, tutakurambiye, dore itandukaniro ry’ingenzi riri hagati y’urukundo rw’ukuri n’urukundo rw’uburyarya.

  1. Urukundo rw’ukuri ruritanga, mu gihe urukundo rw’uburyarya rwihugiraho.

Urukundo ruzira ubwikunde ni urukundo nyarwo. Ntabwo bivuze ngo umukunzi yiyibagirwe  ubwe, ariko agomba kwitanga bishoboka kugira ngo ashimishe umukunzi we. Ku rundi ruhande, umukunzi w’indyarya, arikunda ubwe cyane kandi akiyitaho wenyine yirengagije uwo bakundana.

  1. Urukundo rw’ukuri rwishimira kubaho ubuzima butaryarya, mu gihe urukundo rw’uburyarya rwihisha mu mwijima w’ibinyoma.

Urukundo nyarwo rwishimira kubaho mu bunyangamugayo. Ntirugira ibinyoma. Rugukuramo ubwoba ubwoba n’imihangayiko, buri gihe ukagaragaza ubunyangamugayo. Ku rundi ruhande, urukundo rw’uburyarya, rwishimira guhimba ibinyoma. Ruterwa ubwoba no kwegera urumuri. Rubaho mu mwijima.

  1. Urukundo rw’ukuri rugira ubugiraneza, mu gihe urukundo rw’uburyarya rugira ubugome:

Urukundo nyarwo rurangwa n’umutima wagutse. rurashishoza kandi rurababarira. Ku rundi ruhande, mu rukundo rw’uburyarya, iyo ukoze amakosa ruhita rwivumbura. Rutumvishe nibura ibisobanuro byawe. Urukundo rw’uburyarya ruguhozaho ibihano bidashira.

  1. Urukundo rw’ukuri rurihangana, mu gihe urukundo rw’uburyarya rutihangana:

Urukundo nyarwo rushobora kwihanganira no kubabarira amakosa yawe. Ruguha amahirwe menshi kandi rugategereza ko wikosora ugahinduka. Urukundo rw’ibinyoma rwo rurakara vuba. Ntirwuma  ibisobanuro byawe, ruhita ruguciraho iteka kandi rukihutira kuguhana.

  1. Urukundo nyarwo ruriyoroshya, mu gihe urukundo rw’uburyarya rwirata:

Urukundo nyarwo rwicisha bugufi mu bikorwa byarwo. Urukundo rwibinyoma kurundi ruhande, rurangwa n’ ubwibone.

  1. Urukundo rw’ Ukuri rurangwa no kwizerana mu gihe urukundo rw’ibinyoma rurangwa no gushidikanya birenze:

Urukundo nyarwo rwizera ubushobozi bwawe, amahitamo yawe n’ibikorwa byawe. Ruragushyigikiye. Ku rundi ruhande, urukundo rw’ibinyoma, ntirukwizera. Mu mutima no mu mutwe haba huzuyemo ibitekerezo bibi kuri wewe.

Share This