Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye y’uburezi rusange (REB) cyasohoye Ingengabihe(timetable) inonosoye igizwe na page 28 izagenderwaho guhera mu kwezi kwa mbere 2023
Nyuma yuko Minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibyiganye ubushishozi igasanga amasaha abana batangiriragaho amasomo yari ababangamiye cyane, yafashe umwanzuro wo kuyahindura iyakura ku isaha ya saa moya iyashyira ku isaha ya saa mbiri n’igice.
Uyu mwanzuro wakiriwe neza n’ingeri z’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’uburezi , cyane cyane ababyeyi, abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri ndetse n’abakozi bo mu rugo kuko na bo babyukaga batamaze ibitotsi bajyanye abana kubategera imodoka abandi bakabaherekeza bakabageza ku ishuri.
Uyu mwanzuro rero wateye impinduka ku ngengabihe yakoreshwaga amasaha atarahinduka.
Nkuko Minisiteri y’uburezi yari yatangaje ko bitarenze tariki ya 31 z’ukwezi kwa 12/2022 izashyira ahagaragara ingengabihe, timetable ivuguruye izagenderwaho, yabikoze nkuko yabisezeranije abanyarwanda ikora ingengabihe isesenguye, inonosoye kandi isobanutse ya buri cyiciro ( amashuri y’incuke, amashuri abanza n’amashuri yisumbuye) kizagederaho.
Kanda hano udawuniredonge ingengabihe(timetables) zose ku byiciro byose:
Ingengabihe REB Yasohoye zizagenderwaho guhera mu kwezi kwa mbere 2023