Ikizamini Cy’Amategeko y’Umuhanda: Ibibazo n’Ibisubizo: Igice Cya 4

0
228
  1. Igisate cy’umuhanda bivuga iki ? Kigaragazwa n’iki ?

Igisate cy’umuhanda bivuga kimwe mu bice bigabanyije umuhanda mu burebure bwawo gishobora kugaragazwa n’umurongo umwe ukomeje cg ugizwe n’uduce dukurikiranye.

  1. Amategeko y’umuhanda yakorewe iki, yerekeye bande?

Amategeko y’umuhanda yakorewe uburyo bwo kugenda mu nzira nyabagendwa, yerekeye abanyamaguru,ibinyabiziga,inyamaswa z’ikurura,izikorera izo bagendereraho kimwe n amatungo.

  1. Vuga ibintu bine (4) umuyobozi wese w’ikinyabiziga agomba kubahiriza mbere yo kunyura ku wundi ? –Agomba kubanza kureba ko ntawatangiye kumunyurahoAgomba kureba kandi ko uwashaka kunyuraho atatangiye icyo gikorwa cyo kugira uwo anyuraho.  -Agomba kureba ko imbere aho agana ko nta nkomyi ihari mu muhanda.  Asubira iburyo bwe.
  1. Vuga umuvuduko ntarengwa imodoka igenderaho igihe ikuruye indi muri depannage ?

Uwo muvuduko ntugomba kurenza 20km/h

  1. Amategeko y’umuhanda yakomotse he?

Yakomotse mu Bubirigi (Belgique)

  1. Permis International yemejwe ryari ? hehe ?

Yemejwe kuwa 8 Ugushyingo 1968 yemezwa i Viyeri muri Autriche.

  1. Vuga ibintu bine by’ingenzi ubanza kuringaniriza umuvuduko kugirango bitaba intandaro y’impanuka ?

– Ubanza kureba imiterere y’ikinyabiziga

– Ureba imiterere y’umuhanda

– Ureba imiterere y’ikirere

– Ureba ubwinshi bw’ibiri mu muhanda

  1. A. Ni ubuhe burebure ibinyabiziga biherekeranye mu butumwa bigomba gutonda ?

Ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa bigomba gutonda uburebure bunga na metero magana atanu (500m)

         b) Hagati y’ikinyabiziga n’ikindi haba intera ingana ite ?

Hagati y’ikinyabiziga n’ikindi haba intera ya 30m

        c) Hagati y’itsinda n’irindi haba intera ingana ite ?

Hagati y’itsinda n’irindi haba intera ya 50m

        d) Ikinyabiziga cy’imbere n’icy’inyuma mu biherekeranyije mu butumwa birangwa n’iki ?

Ikinyabiziga cy’imbere mubiherekeranyije mu butumwa kirangwa n’icyapa cy’umuhondo cyanditswemo inyuguti zitukura ngo ATTENTION CONVOI (ITONDERE IBINYABIZIGA BIHEREKERANYIJE MU BUTUMWA) ikinyabiziga cy’inyuma kikarangwa n’icyapa cy’umuhondo cyanditswemo n’inyuguti zitukura ngo FIN DE CONVOI (IHEREZO RY’IBINYABIZIGA BIHEREKERANYIJE MU BUTUMWA) aya magambo agomba kuba asomerwa muri 100m.

  1. Amategeko y’ibinyabiziga biherekeranyije mu butumwa ni ibihe binyabiziga bitagomba kuyakurikiza ?

Ibinyabiziga bitayakurikiza n’ibinyabiziga by’abasirikare

  1. gihe ki ?

– Mu nsisiro

-Kuva bwije kugeza bukeye

-Igihe igihu cyabuditse ukaba utareba muri 30m byibura.

  1. Amafaranga atangwa na ba nyir’ibinyabiziga ashyirwaho n’itegeko rya nde igihe bigiye gusuzumwa?

Ashyiwaho na Ministre w’ubucuruzi abisabwe na Ministre ushinzwe gutwara ibintu n’abantu.

Share This