Kanseri Y’Uruhago Rw’Inkari: Igenzure niba ufite ibimenyetso byayo, wihutire kureba Dogiteri.

0
240
Bladder cancer medical concept as a urinary anatomical organ symbol with microscopic cancerous malignant cells spreading in the human body as a healthcare 3D illustration.

Kanseri y’uruhago

  1. Ibyerekeye kanseri y’uruhago
  2. Ibimenyetso bya kanseri y’uruhago
  3. Ibitera kanseri y’uruhago
  4. Gupima kanseri y’uruhago
  5. Kuvura kanseri y’uruhago
  6. Ingaruka ziterwa na kanseri y’uruhago
  7. Kwirinda kanseri y’uruhago
  1. Ibyerekeye kanseri y’uruhago

Kanseri y’uruhago niho utunyangingo  twitwa cells dukura bidasanzwe, tukaba ikibyimba, kigakurira mu ruhago. Rimwe na rimwe, iki  ikibyimba gikwirakwira mu mitsi ikikije uruhago.

Ikimenyetso rusange gikunze kugaragara kuri kanseri y’uruhago ni ukugira amaraso mu nkari , kandi ukumva nta bubabare ufite.

Niba ubonye amaraso mu nkari zawe, niyo yaza akagenda, ugomba kwihutita kuvugana na docteri, kugira ngo atangire gusuzuma ikibitera.

Ubwoko bwa kanseri y’uruhago

Iyo imaze gupimwa, kanseri y’uruhago ishobora gushyirwa mu bwoko hakurikikijwe uburyo ikwirakwira.

Iyo cells( utunyangingo ) turi imbere y’uruhago, abaganga bavuga ko ari kanseri y’uruhago idatera imitsi. Ubu ni ubwoko bwa kanseri y’uruhago, busanganwa abantu  7 ku 10 mu barwaye kanseri y’uruhago. Abantu benshi ntibapfa kubera ubu bwoko bwa kanseri y’uruhago.

Iyo utunyangingo dufite Kanseri  turenze umurongo, tugakwirakwira mu mitsi ikikije uruhago, byitwa kanseri y’uruhago yataka imitsi y’uruhago . Ibi ntibisanzwe, ariko iyo bibaye  haba hari ibyago byinshi ko ikwirakwira mu bindi bice by’umubiri kandi ishobora kwica umuntu.

Iyo  kanseri y’uruhago yarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri, imenyekana nka kanseri y’uruhago yagutse cyangwa metastatike.

Kuki kanseri y’uruhago ibaho?

Abarwayi benshi ba kanseri y’uruhago bigaragara ko bayiterwa no guhura nibintu byangiza, biganisha ku mpinduka zidasanzwe mu tunyangingo tw’uruhago mu gihe cy’ imyaka myinshi.

Umwotsi w’itabi ni ikintu gikunze kugaragara kandi byagereranijwe ko kimwe cya kabiri cy’abanduye kanseri y’uruhago biterwa no kunywa itabi.

Kuvura kanseri y’uruhago

Mu gihe ari kanseri y’uruhago idatera imitsi, mubisanzwe birashoboka gukuramo utunyangingo tutarwaye  hagasigara ibice by’uruhago bitafashwe.

Ibi bikorwa hakoreshejwe uburyo bwo kubaga bwitwa transurethral resection ya kanseri y’uruhago (TURBT). Ibi bikurikirwa kandi nigipimo cyimiti ya chimiotherapie ishyirwa ako kanya mu ruhago, kugirango igabanye ibyago by’uko iyi Kanseri bigaruke.

Iyo hari ibyago byinshi ko iyi kanseri yagaruka, hari imiti izwi nka Bacillus Calmette-Guérin (BCG) ishobora guterwa mu ruhago kugira ngo bagabanye ibyago by’uko iyi kanseri yagaruka.

Mu kuvura kanseri y’uruhago  hashobora  kubamo no gukuramo uruhago, ikorwa kizwi nka cystectomy.

uruhago iyo rukuwemo, ukenera ubundi buryo bwo gukusanya inkari zawe. Amahitamo ashoboka arimo  gufungura munda kugirango inkari zishobore kunyuzwa mu ishashi yo hanze, cyangwa kubaka uruhago rushya inyuma y’urura. Ibi bizakorerwa icyarimwe na cystectomy.

Iyo  bishoboka kwirinda gukuramo uruhago, cyangwa niba kubaga bidakwiriye, hashobora gusabwa inzira ya radiotherapi na chimiotherapie. Chimiotherapie ishobora gukoreshwa yonyine mbere yo kubagwa cyangwa mbere yo guhuzwa na radiotherapi.

Nyuma yo kuvurwa ubwoko bwose bwa kanseri y’uruhago, umurwayi agomba kujya akora ibizamini byo gukurikirana kugirango amenye ibimenyetso byongeye kubaho.

Ni nde ugira ibyago byinshi byo kwandura kanseri y’uruhago?

Kanseri y’uruhago ikunze kugaragara ku bantu bakuze, aho abarenga kimwe cya kabiri cy’abarwayi  nshya ba kanseri y’uruhago , bapimwe ari abafite  imyaka 75 no hejuru yayo.

Kanseri y’uruhago kandi  ikunze kugaragara ku bagabo kuruta ku bagore, birashoboka ko impamvu ari uko mu bihe byashize, abagabo bakundaga kunywa itabi no gukora mu nganda.

Share This