Kugira Ngo Ugire Intanga Ngabo Zatera Inda Dore Inama Nziza Wakurikiza.

0
190

Kugira ngo ugire intanga zigire imbaraga zo gutera inda Dore inama nziza zo gukurikiza

Intanga ngabo zifite ubuzima bisobanura kugira intanga zifite imbaraga zishobora kugera ku igi ry’umugore kugira ngo ziribyaze umusaruro.

Amatembabuzi y’umweru ubona nyuma yo gusohora ni amasohoro. Amasohoro ni intanga ngabo, uturemangingo duto duto duhura n’intanga ngore. Intanga igira ibice bitatu by’ingenzi: umutwe, ijosi, umurizo. Buri gice nacyo gifite ubunini buringaniye. Ntushobora gutuma intanga zibyibuha, ariko ushobora gutuma zigira ubuzima bwiza kandi “zikagira imbaraga.”

Uburumbuke ni ikibazo kitoroshye, kandi nta kintu na kimwe cyemeza ko uzasama. Biterwa n’ibintu byinshi, muri byo harimo kugira intanga nziza.

Niba ushaka uburyo bwo kongera amahirwe yo gusama, dore ingamba zimwe na zimwe zo gukora intanga ngabo nziza zikagira ubushobozi bwo gutwitisha umugore.

Bisaba intanga zingahe kugira ngo umugore atwite?

Gupimisha intanga iyo ari yo yose, ugomba gutanga nkeya zo gusuzuma. Isuzuma ry’intanga ritanga ibipimo bitandukanye bishobora kukubwira ibyerekeye uburumbuke bwawe, harimo:

Ingano y’amasohoro

Umubare w’intanga: Iyo intanga zawe ari nyinshi, niko ushobora gutera intanga.

Umuvuduko w’Intanga: Ibi bivuga uburyo intanga zigenda n’ubushobozi bwabo bwo koga. Niba intanga zifite umuvuduko mwinshi, zifite amahirwe menshi yo kugera ku igi.

Imiterere y’intanga ngabo: Iyi ni ishusho y’intanga. Iyo intanga zawe zifite imiterere  idasanzwe, ntizishobora kugira icyo zikora ku igi ry’umugore.

Ubuzima bwintanga: Ni Umubare w’intanga nzima zihari. Iyo nta nta ntanga nzima zihagije zihari, ntizishobora gukora urugendo rugana ku igi.

Ni uwuhe mubare w’ intanga ukenewe ngo habeho gutwita?

Umubare w’intanga uba ari mwiza iyo mu masohoro yawe harimo miliyoni  39 cyangwa zirenga  (cyangwa zirenga miliyoni 15 kuri mililitiro y’amasohoro).

Ariko, hariho byinshi bisabwa birenga ku mubare w’intanga kugira ngo umuntu asame.Urugero, Iyo ufite intanga zisanzwe ariko nta n’imwe muri zo yoga ijya imbere, gusama ntibishoboka.

Amasohoro menshi: Ese amasohoro menshi afasha mu gutwita?

 

Amasohoro menshi afasha mu gutwita kurusha amasohoro make kuko abaafite umubare munini w’intanga. Amasohoro menshi kandi amara igihe muri sisiteme yimyororokere igihe kirekire bigatuma abyaza umusaruro igi.

Hagati aho, ugomba kuzirikana ko ibiranga amasohoro bitandukana kubantu, niba rero gusohora kwawe rimwe na rimwe kuba amazi cyangwa gufashe gato, ntukagire impungenge. Gusa isesengura ry’amasohoro rishobora kumenya niba intanga zawe ari nziza.

Ni gute ushobora kugira intanga nyinshi kandi zifite imbaraga

Kugira ngo intanga zawe zigire imbaraga, hari ibintu bimwe na bimwe ushobora gukora. Intanga ngabo zifite ubuzima bisobanura ko zifite imabaraga zishobora kugera ku igi kugira ngo ziriturage.

Hano hari uburyo burindwi ushobora gufasha intanga zawe kugira ubuzima  no kugira amasohoro afite ubuzirantenge.

  1. Reka kunywa itabi

Amasigara  n’andi matabi azwiho kugira ingaruka ku burumbuke. Kunywa itabi bishobora kwangiza imyororokere no kwangiza intanga ngabo. Kureka itabi bishobora kunoza amasohoro no kongera umubare w’ intanga.

  1. Gerageza gukomeza imyitozo ngororamubiri

Hariho inyungu nyinshi z’imyitozo ngororamubiri nko kongera imbaraga z’ umubiri wawe, ubwenge, ndetse ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina. Gukomeza gukora imyitozo buri gihe bishobora kongera intanga kandi bikazongerera ubushobozi bwo koga zijya imbere.

  1. Rya indyo yuzuye

Ushobora kuba warigeze wumva ko indyo yuzuye, iringaniye ari ngombwa ku buzima muri rusange. Ariko wari uziko bifitanye isano n’ubwiza bw’amasohoro n’ubuzima bw’intanga?

Imbuto, imboga, poroteyine, hamwe n’ibinyampeke byuzuyemo intungamubiri, fibre, na antioxydants bishobora kunoza intanga kandi bikazifasha koga neza.

  1. Ibiro byawe bigumishe ku kigero kiza

Kugumana ibiro byiza bifasha intanga ngabo. Mu bushakashatsi, abantu bafite umubyibuho ukabije iyo ibiro byabo bigabanutse bagira amasohoro meza.

  1. Kunywa inzoga nke

Kunywa inzoga (cyane cyane mu buryo bwa karande) bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri mu buryo bwinshi.

Ibi birimo uburumbuke bw’umugabo nko kugabanya amasohoro n’umubare w’ intanga. Ubushakashatsi bwerekanye ko kugabanya kunywa inzoga, cyane cyane niba unywa inzoga nyinshi, bishobora kunoza ibipimo by’amasohoro n’intanga zawe.

Share This