Learn English Vocabulary: Lesson Two: Inyunguramagambo

0
49
  1. Comings and goings: urujya n’uruza

Exemple: It is hard to control the children’s comings and goings.

In Kinyarwanda: Biragoye kugenzura urujya n’uruza rw’abana

  1. Evidence: gihamya

Exemple: There is convincing evidence that she loves me

In Kinyarwanda: Hari gihamya yemeza ko ankunda.

  1. Favoritism: ubutoni

Exemple: The students accused the teacher of favouritism.

In Kinyarwanda: Abanyeshuri bashinja mwarimu kurobanura ku butoni.

  1. Famine: inzara, amapfa

Exemple: Disasters such as floods and famine

In Kinyarwanda: Ibiza n’imyuzure n’inzara

  1. Disorder: akavuyo, imvururu, imidugararo

Exemple: The room was in state of disorder.

In Kinyarwanda: Icyumba cyarimo akavuyo.

  1. Darkness: umwijima

Exemple: The darkness of the room made it difficult to see.

In Kinyarwanda: Umwijima wari mu cyumba watumye bigorana kureba.

  1. To amaze, to astonish: gutangaza, gutuma umuntu atangara

Exemple: What amazes me is how long she managed to hide it from us.

In Kinyarwanda: Icyantangaje ni igihe yamaze abiduhishe.

  1. To be alert to, to be vigilant: kuba maso, kutarangara

Exemple: Parents should be alert to sudden changes in children’behaviour.

In Kinyarwanda: Ababyeyi bagombye kuba maso ku mpinduka zitunguranye zigaragara mu myitwarire y’abana.

  1. To annoy, to bother: kubangamira

Exemple: The decision really annoyed him.

In Kinyarwanda: Icyemezo mu by’ukuri cyaramubangamiye.

  1. To anoint: gusiga amavuta

Exemple: The priest anointed her with oil.

In Kinyarwanda: Padiri yamusize amavuta.

Share This