Mukobwa, Nubona Umusore Ufite Izi Qualite Ntazagucike

0
173

1. Umusore ukuze mu marangamutima

Gukura mu marangamutima bivuze kugira ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima ayariyo yose ayoroheje n’agoye ( nk’umujinya, gutenguhwa, guseba, n’ibindi).
Gukukura mu marangamutima ni ingenzi ku bakundana kugira ngo urukundo rwabo ruzarambe. Iyo ukundana n’umuntu ukuze mu marangamutima arakubaha, akagutega amatwi aho kugusuzugura no kugukubita rimwe na rimwe.
Iyo umuntu akuze mu marangamutima, aba afite ubushobozi bwo kugutekerezaho no kumenya ingaruka ibyo akora bikugiraho aho guhora yihagararaho n’igihe ibikorwa bye byakugizeho ingaruka mbi.
2. Umusore ukurinda

Umusore nyawe ahora aharanira ko umkunzi we umutekano haba ku mubiri no mu marangamutima. Ese sheri wawe arakurinda? Atari gusa kukurinda icyakwangiriza umubiri ahubwo ajya amenya niba utekanye udatuje mu mutima kubera ibihe bitari byiza urimo? Niba ibisubizo ari yego, waratomboye.
3. Umusore usobanukiwe ko akazi ukora kagufitiye akamaro

Abasore bamwe batinya umukobwa wishoboye, mbega ufite akazi kamuha amafaranga afatika. Abandi basuzugura akazi abakuzi babo bakora kandi ntihagire akisumbuyeho babashakira. Umusore ufite imyitwarire nk’iyi si sawa. Umusore nyawe ni ushobora kuguha umwanya wose, ugakora ibyo ubona ari ngombwa bigufitiye akamaro mu buzima bwawe.
4. Umusore ukwizera

Umusore ukwizera ntiyigera ahangayikishwa no kugufuhira bidafite ishingiro. Aba akuzi bihagije kandi azi ko ari we ukunda nyabyo. Yumva atuje nta cyo agukeka, akakureka ugakora kazi kawe kagufitiye inyungu atagucungacunga.
5. Umusore utegurira ejo hazaza
Kubaho bigendanye n’igihe kizweho birakwiye, ariko abantu b’abanyabwe batekereza no gihe kizakurikiraho. Kumenya ko sheri wawe afite plani z’ejo hazaza biguha kumva utekanye kuko uramumenya neza ukamenya n’ibyo ashaka kugeraho mu buzima.

Share This