NESA Isubije Ibibazo Byibazwa N’Abanyeshuri Ndetse N’Ababyeyi KuBijyanye N’Amanota Y’Ibizamini Bya Leta Bisoza Amashuri Yisumbuye

0
64
  1. Kugira ngo umuntu arebe amanota ye abigenza ate?

Kugira ngo umunyeshuri arebe amanota ye ashobora gukoresha uburyo bubiri:

  1. Ukoresha mudasobwa ajya: https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/nationalExaminationResult.zul agakanda kuri Advanced Level/TTC/TVET, hafunguka akandikamo ahabanza nomero yakoreyeho ikizamini (full index number), ahakurikiyeho akuzuzamo nomero y’indangamuntu ye, agakanda kuri “GET RESULTS” agahita abona amanota ye.
  2. Ukoresha ubutumwa bugufi kuri terefoni igendanwa ajya ahandikirwa ubutumwa akandikamo nomero yakoreyeho ikizamini (index number), agashyiramo akitso, akandika nomero y’indangamuntu ye, (urugero:12PCHEG0082021,1198770010059010) akohereza kuri 8888, akabona amanota ye.
  3. Umunyeshuri utashoboye kubona amanota ye afashwa ate?

Umunyeshuri utabonye amanota ye ageza ikibazo cye ku muyobozi w’ishuri yizeho akamufasha kugikurikirana.

  1. Muri uyu mwaka amanota yabazwe ate?

Mu gihe cyahise, amanota y’abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye yabaga ari mu nyuguti (A, B, C, D, E, S, F). N’ubu nta cyahindutse. Icyakora, uyu mwaka habayeho guhuza igiteranyo cy’amanota (aggregates). Mu myaka yashize, abanyeshuri bakurikiye inyigisho rusange bafite igiteranyo cy’amanota gisumba ibindi babaga bafite aggregates 73. Muri TVET babaga bafite 60; naho muri TTC bakagira 100. Ubu rero habayeho guhuza ibyo byiciro byose, ku buryo igiteranyo CY’ amanota cyo hejuru haba ku bize inyigisho rusange, imyuga n’ubumenyingiro n’iz’inderabarezi ari 60. Ibyo bivuze ko umunyeshuri watsinze wagize igiteranyo CY’ amanota menshi aba afite 60, naho uwatsinze ufite make akagira 9. Munsi y’igiteranyo CY’ amanota 9, umukandida aba yatsinzwe.

  1. Amanota yange yasohotse ku mazina yange harimo ikosa. Nabigenza nte?

Umukandida ugiye gukora ikizamini cya Leta yandikwa muri SDMS n’ubuyobozi bw’ishuri. Bityo rero, mu gihe imyirondoro y’umukandida igaragayemo ikibazo, umukandika akigeza ku buyobozi bw’ikigo cy’ishuri yizeho, na bwo bukihutira kugikurikirana mu gihe kitarenze amezi abiri amanota asohotse.

  1. Ese nyuma yo gutangaza amanota, birashoboka ko amanota y’umunyeshuri yahinduka? Biba byagenze bite?

Yego, birashoboka. Iyo amanota amaze gutangazwa, akazi ko kuyagenzura karakomeza, harebwa umwimerere w’ibyatangajwe mu rwego two gutunganya ibijyanye n’itangwa ry’impamyabumenyi/bushobozi. Igihe cyose habonetse ko hari ibisaba gukosorwa byakorwa ndetse byaba ngombwa amanota akaba yahinduka.

Amakaye agaragaraho amakosa mu myirondoro y’abakandida cyangwa se ay’abakekwaho uburiganya mu bizamini ashyirwa ku ruhande, agakomeza gukorwaho iperereza, byagaragara ko nta buriganya bwabaye, amanota agatangarizwa umukandida.

  1. Abakosozi batoranywa bate?

Abakosozi batoranywa mu barimu bigisha isomo runaka no mu cyiciro bigishamo. Ibyo bikorwa ku bufatanye n’urwego rushinzwe uburezi mu karere kuko ari rwo ruba ruzi neza abarimu b’inararibonye kandi b’inyangamugayo.

  1. Amanota yandikwa ate mu mashini? Agenzurwa ate?

Iyo amanota amaze kwandikwa ku mafishi, ashyikirizwa abayashyira mu mashini isomo ku rindi. Amanota avuye mu mashini yongera kugenzurwa n’irindi tsinda ridafite aho rihuriye n’iryayanditse mu mashini hagereranywa ayasohotse mu mashini n’ ayanditse ku mafishi.

  1. Kuki amanota atangazwa mu byiciro by’imitsindire (grades) ntagaragazwe mu buryo bw’ ijanisha (ku 100)?

Iyo amanota atangajwe ari mu byiciro, bituma abakandida bari mu cyiciro kimwe cy’imitsindire bashyirwa mu cyiciro kibaha amahirwe angana. Ikindi ni uko byoroshye kubigereranya n’ andi masuzuma akorwa akorwa ku rwego mpuzamahanga (equivalence).

  1. Ese umunyeshuri utishimiye amanota yabonye ashobora kujurira?

Yego. Umunyeshuri utishimiye amanota yabonye ashobora kujurira, akurikije amabwiriza yashyizweho na NESA.

  1. Ubujurire ku byavuye mu bizamini bya Leta bukorwa ryari? Gute?

Umunyeshuri utanyuzwe n’amanota yabonye mu bizamini bya Leta ashobora kujurira mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) ibarwa uhereye igihe amanota yatangarijwe. Ubujurire butanzwe nyuma y’iyo minsi ntibwakirwa.

  1. Kujuririra ibyavuye mu bizamini bya Leta bikorwa na nde?

Ubujurire bwose bunyuzwa ku muyobozi w’ishuri umukandida yiyandikishirijemo gukora ikizamini cya Leta. Nta bujurire bwakirwa na NESA iyo buzanywe n’umunyeshuri cyangwa umubyeyi we ku kicaro gikuru cya NESA, kuko bagomba kubucisha ku ishuri umukandida yizeho.

  1. Ni izihe nshingano z’umuyobozi w’ishuri mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta?

Mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta, umuyobozi w’ishuri akusanya ubujurire bwose bwakiriwe, agakora isesengura ryimbitse kuri buri bujurire yakiriye kugira ngo apime ishingiro ryabwo, hanyuma agashyikiriza NESA ubujurire bwose buflte ishingiro binyuze mu buryo bw’ ikoranabuhanga (SDMS).

  1. Umukandida wigenga utanyuzwe n’amanota yatangajwe ku byavuye mu bizamini bya Leta we ajurira ate?

Umukandida wigenga utanyuzwe n’ amanota yatangajwe ashobora gutanga ubujurire kuri NESA abinyujije mu buryo bw’ikoranabuhanga (SDMS).

  1. lyo NESA yakiriye ubujurire ku byavuye mu bizamini bya Leta ibusuzuma ite?

NESA imaze kwakira ubujurire, ndetse no kwemeza ko ubujurire buflte ishingiro, ishyiraho itsinda rishinzwe kugenzura no gukosora impapuro zakoreweho ibizamini bya Leta. Icyakora ishobora kwanga ubujurire ubwo ari bwo bwose, nyuma yo gukora ubusesenguzi igasanga impamvu z’ubujirire zidafite ishingiro kandi ikamenyesha ishuri ryatanze ubujurire mu minsi itarenze mirongo itatu (30) ibarwa uhereye umunsi yakiriye ubujurire;

  1. Ese umukandida wajuriye ku byavuye mu bizamini bya Leta yemerewe kugera aho abasuzuma ubujurire bwe babikorera?

Oya. Ntabwo umukandida wajuriye ku byavuye mu bizamini bya Leta yemerewe kugera aho abasuzuma ubujurire bwe babikorera. Mu gihe itsinda ryashyizweho riri mu gikorwa cyo gusuzuma cyangwa kongera gukosora, umunyeshuri watanze ubujurire ntabwo yemerewe kuboneka aho icyo gikorwa kirimo kubera.

  1. Ni ryari NESA itangaza ibyavuye mu bujurire bwakozwe ku byavuye mu bizamini bya Leta? NESA itangaza ibyavuye mu igenzura cyangwa mu ikosora ryasubiwemo binyujijwe ku ishuri mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) itangira kubarwa ku m ho ubujurire bw’abanyeshuri.
  2. Ni izihe nshingano z’umuyobozi w’ishuri mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta?

Mu bijyanye no kujurira ku byavuye mu bizamini bya Leta, umuyobozi w’ishuri akusanya ubujurire bwose bwakiriwe, agakora isesengura ryimbitse kuri buri bujurire yakiriye kugira ngo apime ishingiro ryabwo, hanyuma agashyikiriza NESA ubujurire bwose buflte ishingiro binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (SDMS).

  1. Ese Umunyeshuri ugejeje ikibazo cye kuri NESA ko atishimiye amanota ye ariko ntanyurwe n’igisubizo ahawe abigenza ate?

Iyo umunyeshuri atishimiye igisubizo yahawe na NESA nta kindi yakorerwa kirenze gusobanurirwa ibyagaragajwe n’igenzura. Igisubizo ahawe na NESA nicyo cya nyuma.

  1. Ese uburyo ibizamini bya Leta bikosorwa burizewe?

Gukosora Ibizamini bya Leta bikorwa hifashishijwe uburyo bwitwa “conveyor belt marking system” bwatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2008. Ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda amakosa yashoboraga gukorwa mu gihe cy’ikosora, aho ikaye y’umukandida yakosorwaga n’umwarimu umwe. Muri ubwo buryo bwa “conveyor belt marking system”, ikaye ikosorwa n’ itsinda ry’ abarimu bari hagati ya 5 na 7 b ‘inararibonye kandi b ‘inyangamugayo bigisha isomo bakosora. Kuri iryo tsinda hiyongeraho irindi tsinda ry’abagenzuzi (checkers) bari hagati ya 2 na 3 kuri buri kaye. Abangaba bareba ko ibibazo byose byakosowe, ko amanota ari mu ikaye ari yo yashyizwe ku ikaye ahabugenewe, bakareba ko ateranyije neza kandi bagafungura imyirondoro y’abakandida hanyuma bakandika amanota ku mafishi yabugenewe. Ibyo rero bituma amanota abakandida babonye aba afitiwe icyizere gihagije.

KANDA HANO USOME

Ibibazo_byibazwa_bijyanye_n_amanota_y_ibizamini_bisoza_amashuri_yisumbuye

Share This