Ng’ubu uburyo 6 warinda inzu yawe abajura!

0
131

Abajura bashobora kukwiba mu buryo bworoshye mu gihe udafashe ingamba zikomeye zo kurinda urugo rwawe.

Buri hantu mu rugo rwawe hakeneye kurindwa, haba na hahandi utekereza ko nta cyo havuze cyane.

Abajura nibaza kukwiba ntabwo bazareba hahandi habatwara umwanya munini kugira ngo bahagere.

Baba bishakira hahandi horoshye, ahafite umutekano ntibahegera.

Hano hari uburyo warinda inzu yawe abajura.

  1. Bika ibintu by’agaciro aho abantu bose batabona

Inzu yawe uba uyiteje abajura iyo ufashe ibintu by’agaciro ukabishyira ahagaragarira buri wese. Nta muntu waba injiji ku buryo yashyira ubuzima bwe mu kaga yiba ibintu bidafite agaciro!

Ariko iyo bazi ko hari ikintu cy’agaciro nta kabuza baremera ubuzima bakabushyira mu kaga.

  1. Shyira mu nzu yawe ibikoresho birinda umutekano.

Nujya ubona abantu bashyira CCTV Camera n’ibindi bikoresho bisona, ntukagire ngo ni iby’umurimbo! Baba barinda inzu zabo abajura.

Nu koresha camera, igihe bishoboka jya uyishyira ahantu abajura batapha kubona.

Ibikoresho bisona byo bikumenyesha ko iwawe hageze umujura uru guhatiriza ngo yinjire.

Ikindi ugomba kumenya neza niba ibi bikoresho bikora neza.

  1. Irinde gutunga ibiti n’ibihuru hafi y’amadirishya cyangwa hafi y’uruzitiro ( igipangu)

Ibi bishoro kuba ibyo abajura bifashisha bagera mu nzu yawe. Tera ibi kure y’amadirishya n’igipangu. Wikorohereza abajura kukugeraho kuo nta kiza kibagenza.

  1. Shyira amatara y’umutekano ahantu akenewe kandi uyashyire aho umujura atapfa kugera byoroshye.

Shyira urumuri ruhagije inyuma ku nzu yawe. Iyo ahantu hari urumuri abajura ntibapfa kuhegera kuko bo bitwikira umwijima.

  1. Amakuru yerekeye inzu yawe yagire ibanga

Ntugatange aderesi y’inzu yawe uyiha abo utazi. Ntugashyire imiterere y’inzu yawe ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku karubanda.

  1. Ntugashyire imfunguzo z’inzu yawe ahi ubonye hose cyangwa ngo uzibike aho byakorohera abantu utazi kuzibona.
Share This