Ng’Ubu Ubwoko 5 Bw’Ibiribwa Bwafasha Ubwonko Bwawe Kurushaho Gukora Neza

0
71

Ng’ubu ubwoko 5 bw’iribwa bwafasha ubwonko bwawe kurushaho gukora neza

Imwe mu nzira nziza  zo kongera gukangura ubwonko bwawe no kubufasha gukomeza gukora neza ni ukwita ku mirire yawe.

Imirire myiza ituma umuntu agira ubuzima bwiza ndetse akagira n’ubwonko bukora neza.

Nubwo utamenya akamaro gashingiye ku mirire itandukanye, hari ikintu kimwe ugomba kumenya-Ugomba guha umubiri wawe amafunguro meza kugira ngo ukomeze kugira ubuzima bwiza.

Niba ushaka kuzamura imikorere y’ubwonko bwawe ndetse ukanabwongerera ubushobozi wagombye kuzirikana kurenza ibiribwa bikurikira ku ifunguro ryawe rya buri munsi.

  1. Amafi

Amafi by’umwihariko amafi agira ibinure abamo ingano ihagije ya aside Omega-3 ifite aho ihuriye n’imikorere y’ubwonko. Iyi aside yongera ugutembera kw’amaraso mu bwonko.

Mu ngero zimwe na zimwe z’amafi agira ibinure harimo salmon, mackerel, sardines n’izindi zitandukanye.

  1. Ibinyampeke

Ibinyampeke nk’umuceri, ingano n’ibindi nka byo; bikungahaye kuri Vitamini E irinda utunyangingo kugira siteresi mu mikorere yatwo. Ikindi kandi Vitamin E izwiho gufasha ubuzima bw’ubwonko no mu gihe umuntu agenda akura.

  1. Amagi

Amagi yifitemo Vitamini nyinshi zifasha mu mikorere myiza y’ubwonko. Urugero, Amagi afite ingano ihagije ya Vitamini B6, B12 ndetse na aside filike ifasha mu kugabanya ikigero cya homosisitene mu maraso.

Ikigero kiri hejuru cya homosisitene mu maraso gishobora kongera ibyago byo kuba ubwonko bwahagarara gukora bitunguranye cyangwa se bugahura n’ikibazo cyo kwibagirwa.

Umuhondo w’Igi kandi ukungahaye kuri kororine ikenerwa cyane mu gutunganya ikinyabutabire kifashishwa mu gukangura ubwonko ari cyo asetirikororine.

  1. Inkeri (Berries)

Inkeri , by’umwihariko inkeri z’ubururu, zikungahaye kuri Vitamini C, Vitamini K zifasha mu gutembera kw’amaraso n’umwuka mwiza(oxygen) mu bwonko. Ibi bituma ubwonko bukomeza kugira gahunda.

  1. Ubunyobwa n’ibindi bikoze nk’ubunyobwa

Ubunyobwa n’ibindi biri mu bwoko bw’ubunyobwa ni indi soko ikomeye ya Vitamini E ifasha mu kurinda gucika intege k’ubwonko , cyane cyane mu gihe cy’izabukuru.

Share This