Niba Umukunzi wawe akomeje gukora ibi bintu, menya ko ashaka gutandukana nawe

0
129

Ng’ubu uburyo bwo kumenya niba umukunzi wawe ashaka gutandukana nawe.

  1. Kurikirana inshuro inshuro usigaye uvugana cyangwa usi gaye ubonana n’umukunzi wawe.

Ibi bishobora cyangwa ntibishobore kuba ikimenyetso cyerekana ko umukunzi wawe ashaka gutandukana nawe, ariko niba yarakundaga kuguterefona cyangwa kukwandikira burimunsi cyangwa mukabonana kenshi ariko noneho akaba asigaye avugana nawe rimwe na rimwe, akaba atakitaba terefoni iyo umuhamagaye, menya ko hari ikitagenda neza .

Gusa nubona bimeze gutya ntuzihutire guhita ufata imyanzuro. Mbere na mbere, tekereza ko bishobora kuba biri guterwa n’ibindi bintu biri kuba mubuzima bwe. Wenda  arimo kwitegura ikizamini kitamworoheye  cyangwa gukemura ibibazo by’umuryango?  Ashobora kuba yatangiye akazi gashya ataramenyera? Ndetse hashobora kubaho n’izindi mpamvu zituma atakuvugisha kenshi nkuko bisanzwe.

  1. Kutagira umwete wo kugushyira muri gahunda ze ngo umufashe kuzitegura

Iyo umukunzi wawe akwishimira, ashishikarira gutegurana nawe ibikorwa bye. Iyo atakwishimira, ntakunda ko wamenya gahunda ze. Igihe umuhaye gahunda yo kubonana nawe kuwa Gatanu nijoro we akakubwira ko araza kuwa gatanu nyuma ya saa sita, ushobora gutekereza ko hari ikintu akurutisha yageneye icyo gihe wari wamuhaye.

Gusa, ni ngombwa kumva ko kuba akora ibintu nkibi, rimwe na rimwe biterekana ko ashaka guhagarika umubano mufitanye. Niba byarabaye rimwe cyangwa kabiri, birashoboka ko yarafitanye gahunda na mugenzi we igihe wari umukenereyeho akaguha indi saha yabonaga ishoboka. Ariko urugero umusabye ko mwasangira ifunguro rya saa sita akanga akakubwira ko afite undi barasangira birashoboka ko atagishishikajwe no guhura nawe.

  1. Guhitamo imirwano kenshi igihe habayeho kudahuza.

Kurwana kenshi ni ikindi kimenyetso cyerekana ko umubano wawe ugenda ugabanuka, cyane cyane iyo mutonganye ku bibazo bito bitagombye kubateza intambara.

Iyo ari kumwe nawe aba ararakaye kandi agakunda guhitamo amakimbirane kubibazo bito bitagombye kumubabaza. Gusa, hariho impamvu zitandukanye zishobora kumutera iyi myitwarire (urugero: ashobora kuba ahangayikishijwe n’igihe ntarengwa cyangwa atameze neza), ariko niba bibaye buri munsi, ni ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko atishimiye ubucuti mufitanye. Gira umwete wo kuganira nawe. Mubaze ikimutera guhangayika ndetse niba hari icyo wakora kugira ngo umufashe.

  1. Iyo weregereye umubiri nk’uko wabikoraga, ubona atabyishimiye.

Nubona umukunzi wawe atakikwemerera kwisanzura ku mubiri we nkuko wari usanzwe ubikora, menya ko umubano wanyu uri kuyoyoka. Ibi na none bigaragazwa no kuba atagufiye urugwiro ku mubiri muri rusange. Iyo ukundana numukunzi wawe, ariko mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina agahita ava muri mudu, ntakwereke urukundo, birashoboka ko urukundo rwanyu rumubangamiye.

Gusa, ujye uzirikana ibi niba umukunzi wawe adakunda kukwegera cyane. Abantu bamwe ntibakunda gusa cyane imibiri y’abandi kandi kuba umukunzi wawe atabikunda ntibivuze ko atakwitayeho. Ese umukunzi wawe yaba yarakundaga gufata ukuboko kwawe, ariko ubu arabyirinda cyangwa akanakwigizayo igihe cyose ubigerageje? Bishobora kuba ikimenyetso cy’uko ahangayikishijwe n’ikintu runaka. Jya ubanza ushishoze igihe ibi byose twavuze hejuru bikubayeho, ubundi ushake uko ubyitwaramo kigabo.

Share This