Tsindira Provisoire: Isomo Rya 3: Ibibazo n’Ibisubizo
- Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa hehe ku kinyabiziga ?
Rishyirwa ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabuziga inyuma.
- Amatara ndangaburumbarare ashyirwa ku bihe binyabiziga ?
Ashyirwa ku binyabiziga birengeje m2 na cm 10.
- Amatara ndanga yera cyangwa y’umuhondo ari imbere y’ikinyabiziga n’amatara ndanga atukura ari inyuma y’ikinyabiziga, agomba ariko kuba adahumye cyangwa ngo atere imbogamizi abandi bayobozi, agaragarira muri metero zingahe iyo ari nijoro igihe ijuru rikeye?
Agaragarira muri 300 m ariko kuri velo moteri n’ibinyamitende ni kuri 100 m.
- Utugarurarumuri iyo tumuritsweho tugaragarira muri metero zingahe ?
Tugomba kugaragarira muri metero 150.
- Utugarurarumuri tw’inyuma ya za remorque tugomba kuba duteye dute ? art 77/D
Tugomba gusa n’igishushanyo cya mpandeshatu zingana zifite kuva kuri 15 cm kugera kuri 20 cm, kandi rimwe mu masonga yayo ureba hejuru iruhande biteganye rwo rutambitse
- Ni izihe remorque zishyirwaho akagarurarumuri kamwe ?
Ni remorque zifite ubugari butarenga 80 cm.
- Umurongo w’inyuma w’igice kimurika w’igice cy’amatara ndangambere na ndanganyuma kimwe n’icy’utugarurarumuri tw’imbere n’utw’inyuma ugomba kuba ahareshya gute ? art 77/3
Ugomba kuba ahatarenga 40 cm ku mpande z’ubugari ntarengwa bw’ikinyabiziga.
- Ahari hejuru cyane y’ubuso bumurika h’amatara ndangambere na ndanganyuma hagomba kungana hate ?
Hagomba kuba hatarenze m1,90 hejuru y’ubutaka iyo ikinyabiziga kidapakiye.
- Amatara yo guhagarara umwanya munini agomba kohereza imbere n’inyuma urumuri rusa rute ?
Agomba kohereza imbere urumuri rwera, inyuma urutukura.
- Amatara mareremare y’ibara ryera cyangwa ry’umuhondo agomba nijoro igihe ijuru rikeye kumurika ku ntera ingana iki ? Art 78/1
Agomba kumurika mu ntera ya m100, iyo ntera ikaba m75 ku binyabiziga bifite moteur itarengeje ingufu zigera kuri cm3 125