Tsindira Provisoire: Isomo Rya Kabiri
- Ibimenyetso bigenga uburyo bwo kugenda mu muhanda birimo ibyiciro bingahe ? Bivuge.
Birimo ibyiciro bitatu ari byo ibi :
- Ibimenyetso bimurika( by’umuriro)
- Ibyapa bishinze mu muhanda
- Ibimenyetso birombereje.
- Buri kinyabiziga kigendeshwa na moteri kigomba kuba kimeze gite ?
Kigomba kugira ibyuma biyobora bikomeye bituma umuyobozi akata ikinyabiziga cye mu buryo bworoshye,bwihuse kandi bwizewe.
- Buri modoka yagenewe gutwara abantu ariko umubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya batandatu habariwemo umuyobozi bifite imikandara yo kurinda impanuka ni bande bayambara ?
Abagomba kuyambara n’umuyobozi n’umugenzi bicaye ku ntebe y’imbere. Ibiranga imikandara yo kurinda ibyago bigenwa na Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
- ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kirimo ibyuma ntamenwa gituma gikoreshwa mu gutera cg kwitabara gihabwa na nde uburenganzira bwo kugenda mu nzira nyabagendwa ? art 88/7.
Ugiha uburenganzira ni Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu cg umuhagarariye.
- Ni ibiki bibujijwe kongerwa ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cg velo moteri ?
Ibibujijwe ni ukongeraho imitako cg ibindi bifite imigongo cg ibirenga k’umubyimba,bitari ngombwa kandi bishobora gutera ibyago abandi bagendera mu nzira nyabagendwa.
- Ni ryari umuyobozi w’ikinyabiziga ashobora kuzimya moteri akavanamo vitesse igihe agenda ahamanuka ?
Nta narimwe byemewe kugenda wazimije moteri cg wakuyemo na vitessi keretse igihe ikinyabiziga gikuruwe n’ikindi kijyanywe mi igaraje.
- Amatara y’utugarurarumuri agomba gushyirwa kubinyabiziga kubuhe buryo ? Art 75/1
Bigomba gushyirwaho kuburyo nta gice na kimwe cy’ikinyabiziga cg cy’imizigo cyabangamira ibonesha ryayo.
- Amatara maremare n’amagufi ashobora gushyirwa ate ku kinyabiziga ?
Ashobora gushyirwa mu kirahure kimwe kimurika imbere y’imodoka urumuri rwera cg rw’umuhondo rudahuma amaso.
- Itara rishyirwa ku bihe binyabiziga ?
Bishyirwa ku binyabiziga bifite ingufu za moteri zirengeje cm3 125
- Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa hehe ku kinyabiziga ?
Rishyirwa ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabuziga inyuma.