Tsindira Provisoire: Isomo Rya Mbere
1. Permis zirimo amoko angahe ?
Zirimo amoko atatu :
1. Permis Provisoire
2. Permis National
3. Permis International.
2. Ni muyihe mihanda byemewe kugenda imodoka ibangikanye n’indi ?
Ni igihe umuhanda ufite ibisate byinshi bibiri bijya mu cyerekezo kimwe no mu muhanda w’icyerekezo kimwe (Sens Unique) ufite ibisate (byinshi) bibiri.
3. Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugira ngo ibisikana ryorohe abayobozi bakora iki ?
Iyo ubugali bw’umuhanda budahagije kugirango ibisikana ryorohe, abayobozi bategetswe kwegera impande z’abanyamaguru ariko bigakorwa ku buryo bidateza impanuka abagenzi bazirimo.
4. Mu mihanda yo mu misozi no muzindi nzira nyabagendwa zicuramye cyane cyane aho ibisikana ridashoboka cyangwa riruhije abayobozi bakora iki ?
Umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka agomba gushyira ku ruhande ikinyabiziga atwaye kugira ngo areke ikinyabiziga cyose kizamuka gitambuke keretse iyo hari ubwikingo ibinyabiziga bishobora guhagararamo uwo mwanya ukaba uteye neza kuburyo hakurijwe umuvuduko naho ibinyabiziga biri ikinyabiziga kizamuka kikaba cyabujyamo.
5. Iyo byanze bikunze kimwe mu binyabiziga bigiye kubisikana kigomba gusubira inyuma abayobozi bagomba gusubira inyuma ni bande ?
Abagomba gusubira inyuma ni :
- Abatwaye ibinyabiziga bidakomatanye bahuye n’abatwaye ibikomatanye.
- Abatwaye ibinyabiziga bito bahuye n’abatwaye ibinini
3. Abatwaye ibinyabiziga bitwara abantu bahuye n’abatwaye ibyikoreye imizigo
6. Iyo ibinyabiziga bigomba kubisikana ari ibyo mu rwego rumwe ni nde ugomba gusubira inyuma ?
Ni umuyobozi w’ikinyabiziga kimanuka keretse iyo bigaragara neza ko gusubira inyuma byoroheye kurushaho uzamuka.
7. Ni ryari guhagarara akanya gato no guhagarara akanya kanini bibujijwe mu ruhande ruteganye n’urw’ikindi kinyabiziga gihagazemo ?
a) Mu muhanda rubisikanirwamo (Igihe hagati y’ibyo
binyabiziga hasigara 6m).
b) Mu muhanda w’ikerekezo kimwe (Igihe hagati y’ibyo
binyabiziga hasigara 3m).
8. Uretse amategeko yihariye akurikizwa muri ako karere, umwanya usigara hagati y’ibinyabiziga bibiri bihagaze umwanya munini ku ruhande rumwe rw’umuhanda ubisikanirwamo kandi utma hahita ibinyabiziga bibiri gusa ugomba kuba metero zingahe ?
Ugomba kuba 5m igihe ari mu nsinsiro na 20m igihe atari mu nsinsiro.
9. Umurongo ugizwe na mpande eshatu nyampanga zifite amasonga yerekeje imitwe yayo aho abayobozi b’ibinyabiziga baturuka umenyesha iki ? Art 111/2.
Uwo murongo umenyesha aho abayobozi bagomba guhagarara akanya gato iyo bishoboka kugirango batange inzira.
10. Umurongo w’umuhondo ucagaguye uciye ku nkombe nyayo y’umuhanda uvuga iki ? Art 110/7.
Uvuga ko ari umusezero w’inzira y’abanyamaguru cg w’inkengero y’umuhanda yegutse bakavuga ko uguhagarara umwanya munini bibujijwe kuri uwo muhanda kuburebure bw’uwo murongo.