Uburyo 5 wakoresha, umukunzi wawe akajya agukumbura byasaze.

0
182

Mu rukundo, igihe cyose uhuye n’umukunzi wawe, wagombye gukora ku buryo yongera kugukumbura igihe bibaye ngombwa ko mutari kumwe.

Ariko ntabwo ari buri mukunzi wese ukorera uwo bakundana ibintu by’umwihariko bituma yongera kumukumbura bakimara gutandukana. Niba ushaka ko yongera gukumbura ko mubonana abyifuza kandi abikunze cyane, ng’ibi ibintu bitanu ugomba gukora.

  1. Kumuha cyangwa kumukorera akantu k’umwihariko

Inshuro yose uhuyen’umukunz wawe ujye ugerageza kuyigira umwihariko.  ushobora kumwungura igitekerezo atigeze agira mbere nko gukorera uruhushya rwo gutwara imdoka. cyangwa ukamufasha kugera ku kintu yahoraga ashaka kugerageza ariko ntibimukundire. Ibi azajya abikwibukiraho agukumbure bidasanzwe.

  1. Kudahorana nawe buri gihe.

Ntabwo buri gihe ugomba guhorana n’umukunzi  wawe. Jya ufata igihe ugendane n’izindi nshuti zawe, ukurikirane izindi gahunda zawe kandi na we ujye umushishikariza kubikora atyo. Kuba ari umukunzi wawew ntibisobanura ko agomba guhora akwihambiriyeho. Muhe umwanya akore gahunda ze. Ibi bizajya bimutera kugukumbura  by’ukuri.

  1. Muture indirimbo ukunda bidasanzwe.

Ubu ni bumwe mu buryo bwo gutuma umukunzi wawe agukumbura cyane. Muture indirimbo azi ko idasanzwe kuri wowe kandi amagambo yayo agomba kuba afite icyo asobanura. Igihe nikigera, indirimbo izahinduka ‘indirimbo yanyu’, ni ukuvuga indirimbo isobanura byinshi kuri mwembi. Kandi  kumva iyo ndirimbo aho ari hose bizajya bituma akwibuka ahite agukumbura.

  1. Jya ukunda kumusetsa.

Ugomba kumenya akamaro ko kureka imyifatire yo kwihagararaho igihe umaze kwinjira mu rukundo. Kutagaragaza amarangamutima, cyangwa kuyahisha ntabwo ari byiza. Niba ushaka ko umukunzi wawe  agukumbura kandi agahora ashaka ko wahora iruhande rwe, musetse inshuro nyinshi zishoboka.

  1. Jya umufata neza

Niba ufata neza mukunzi wawe ukamwitaho bitagereranywa kandi ntumubangamire, azahora yumva ko ari umwihariko wawe kandi azabona ko ufite imyumvire myiza. Nk’igisubizo, azahora ashaka kumarana nawe igihe cyose.

Share This