Ubwoko 4 Bw’Ibiribwa Byongera Amabuno Akaba Manini Mu Gihe Gito.

0
222

Kongera ubunini bw’amabuno yawe

Benshi muri twe iyo dushaka kugira ibibuno binini dutekereza icyo twakora ngo tubigereho bikadushobera. Birangira dufashe umwanzuro wo gukora siporo mu buryo buhoraho ngo turebe hari icyakwiyongera ku mabuno yacu.

Ariko, niba ushaka kugira amabuno manini, ukeneye gukora byinshi birenze siporo. Ugomba  gukurikiranira hafi imirire yawe no kurya ibiryo byabugewe.

Hano twagukoreye urutonde rw’ibiryo bishobora kugufasha gukora ibuno ndetse bikanongera amavuta mu mabuno yawe.

  1. Amagi

Nyuma ya siporo ni ngombwa gufata nibura igi rimwe kuri buri funguro ryawe rya buri munsi  kugira ngo wubake ibuno rifatika.

Igi ryuzuye ribamo garama 6 za poroteyine, zishobora kugufasha gukuza amabuno. Amagi kandi afite seleniyumu, riboflavine, vitamine B12, na fosifore, byose bifasha mu kubaka imitsi.

  1. Ibinyamisogwe

Ibinyamisogwe (birimo , ibishyimbo, amashaza, n’ubunyobwa). Ibinyamisogwe bifite proteyine nyinshi kandi bifasha mu buryo bwo kubaka imitsi. Ibinyamisogwe mu mirire yawe birashobora kugufasha  gukuza amabuno. bifite kandi magnesium nyinshi, zitanga ingufu (imbaraga).

  1. inkoko

Nta gushidikanya, inkoko ni imwe mu mafunguro meza atanga poroteyine. Niba ushaka gukora ibibuno binini, ntukibagirwe inkoko mu mirire yawe. Ndetse ujye unywa agasorori k’isupu yayo.

  1. Imbuto ziva mu gihaza

Imbuto z’igihaza zirimo antioxydants, magnesium, zinc, na aside irike, ibi bigira umumaro cyane mu gukura kw’amabuno. Garama 28 zizi mbuto  zitanga garama 8.5 za proteine. Bityo rero, niba ushaka kongera ubunini bw’amabuno yawe, turagusaba gushyira izo mbuto z’intungamubiri mu mirire yawe isanzwe.

Ibi biribwa tukubwiye hejuru nutangira kubifata guhera uyu munsi, uzubaka ibuno mu gihe gito bigutungure. Wikwitesha umutwe ugura amakariso y’amabuno hato ejo umusore cyangwa umugabo atazavumbura ko Atari amabuno yawe akakubenga kandi bishoboka ko wakuza ibuno ryawe kugeza ku bunini wifuza.

Ntacyo muzatuburana ku rubuga rwacu weekdaysnews.com. gusa icyo nkwisabira nujya ubuna ayo matangazo ariho ijambo apply ujye ukandaho. Gukandaho ni Ubuntu ubundi bikagaragara ko urubuga rwanjye ruri mu kazi kose. Murakoze gusoma iyi nkuru mbararikiye kwitegura iz’ubutaha. Na zo zizaba zitwika.

Share This