Umugabo yatwitse urusengero ngo umugore we amarirayo amafaranga ye ayatura
Mu gitondo cyo kuwa 26 z’ukwa gatandatu urusengero rwitwa Church of St Basil the Great ruherereye mu mudugu wa Pargolovo, mu Karere ka Saint Petersburg mu Burusiya, rwafashwe n’inkongi. Umuriro wahise ufata igisenge cyarwo k’ibiti, ufata inkuta zarwo birangira urusengero rwose rushatse kugurumana. Iyo abashinzwe kuzimya inkongi batahagoboka urusengero rwose rwari gukongoka.
Ikinyamakuru cyabashije kuhagera ibi biri kuba cyavuze ko abaturage bari buzuye amarira mu maso yabo igihe barebaga urusengero rwabo basengeramo rugurumana. Ariko aka gahinda kabo ngo kaje kuvamo uburakari igihe bamenyaga ko hari umugabo ubyihishe inyuma.
Iyi nkongi igitangira, benshi bari bazi ko yaturutse ku kibazo cy’amashanyarazi abandi bati ni ikimenyetso Imana yatanze ko bagomba kubaka urusengero runini. Ariko ntibyatinze ngo Police imenye ukuri nyako ku cyateye iyi nkongi. Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko utuye muri ako gace ni we wafashe umwanzuro wo gutwika uru rusengero mu buryo bwo kurwihoreraho nyuma yo gutongana n’umugore we.
Uyu mugabo w’abana bane byavuzwe ko yarwanye n’umugore we ukunze kugaragara cyane mu bikorwa by’uru rusengero, bapfa ko akomeje kumarirayo amafaranga yabo. Bityo rero yashyize lisanse mu modoka ye aramanuka yegera uru rusengero ayinyanyagiza ku nkuta zarwo. Nyuma yo kureba neza ko nta muntu umureba yashyizeho umuriro.
Yagize ati “ nkora amasaha 24/7, dufite abana bane, umugore wanjye akora ku rusengero. Udufaranga twose mbonye atujyana ku rusengero”. Ikinyamakuru cyitwa Somolskaya Pravda cyavuze ko kubera ibi, bagiranye amakimbirane. Ngo uyu mugabo yabonye ko agomba kugira icyo akorera umugore we cyangwa agatwika uru rusengero. Byarangiye ahisemo gutwika urusengero.
Uyu mugabo wakoze ibi ntiyahakanye iki cyaha imbere ya Police yewe yahise anasaba ko bamufunga ariko umucamanza yabyanze avuga ko ataha akajya iwe, kumuhana bikazagenwa n’urubanza.
Ku bw’amahirwe nubwo umuriro wangije bigaragara uru rusengero inyuma, abapadiri barukoreraho bavuze ko imbere umuriro utagezemo.