Umukobwa aba agukunda by’ukuri niba  agukorera ibi bintu 8.

0
141

Urukundo rurangwa no kwigomwa, kwihangana, kubabarirana, kwihanganirana, no kwizerana. Kugerageza kumenya niba umukunzi wawe agukunda cyangwa atagukunda bishobora kuba umurimo utoroshye kuri bamwe. Ariko, hari uburyo ushobora kumenya niba amarangamutima umukobwa agufitiye amuva ku mutima.

Ng’ibi ibintu umkobwa azagukorera niba agukunda by’ukuri

  1. Umukobwa ugukunda aba ashaka kumenya byose kuri wowe.

Umukobwa ukwitayeho rwose, buri kimwe cyose kuri wowe aba ari ingezi kuri we. Aba ashaka kuba mu bigize ubuzima bwawe. Bityo rero, aba ashaka kumenya byose bikwerekeyeho. Ibi byerekana uburyo akwitayeho cyane.

  1. Agufasha kugera ku ntego zawe agutera inkunga n’akanyabugabo.

Umukobwa ugukunda ahora aharanira ko wishima kandi ko utsinda mu byo ukora byose. Kuri aba yumva ibyishimo byawe ari byo bye.

Mu by’ukuri, umukobwa ukwitayeho agufasha kugera ku ntego zawe. N’igihe utiyizeye cyangwa ngo wizere ubushobozi bwawe, agutera inkunga kandi akagushyigikira.

  1. Umukobwa ugukunda akora uko ashoboye kugira ngo agushimishe.

Umukobwa ukwitayeho by’ukuri akora uko ashoboye kugira ngo agaragaze ibyiyumvo bye.

Akora uko ashoboye kugira ngo agushimishe mu bihe runaka urimo. Kubaho kwe gushingiye ku byishimo byawe, kandi ibyishimo byawe ni ikintu cy’ingenzi cyane kuri we.

  1. Anyurwa n’uwo uriwe.

Biragoye kubona umukobwa wemera akanyurwa n’uwo uriwe, uko utekereza, uko witwara n’uko ubayeho akumva nta cyo bimutwaye.

Kuba rero akwakira uko uri ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ko agukunda.

  1. Akwegereza inshuti zawe.

Umukobwa ugukunda by’ukuri ahora yubaha inshuti zawe kuko aba azi akamaro kabo mu buzima bwawe. Birangira na zo zimukunze kuko aziha agaciro.

  1. Agusangiza byimbitse, ku bintubyihariye kumateka ye.

Umuntu wese agira uruhande rwijimye mu mibereho ye.

Iyo umukobwa agusangije iby’uruhande rwe rwijimye, byerekana ko atagukunda gusa, ahubwo ko akwizera kandi ashaka kumarana nawe ubuzima bwe bwose. Ikindi aba ashaka kugira ngo umumenye kandi umwakire uko ari.

Share This