Mwaramutse? Kuri uyu wa 28/12/2022 muri HILLTOP habereye inteko rusange y’Umwalimu SACCO. Twagejejweho uko Cooperative ihagaze kugera 30/11/2022, ibikorwa bizibandwaho muri uyu mwaka wa 2023, raporo y’umugenzuzi, launching ya services nshya, no gusubiza ibibazo twohereje kuri siege le 24/12/2022. Bimwe mu byashubijwe:
✓ Guhera le 03/01/2023 buri munyamuryango azajya yiha emergency loan kuri phone ye ihwanye na 95% by’ubwizigame agejejemo igomba kwishyurwa mu gihe kitarenze mu mezi atarenze 24.
✓ Avance sur salaire idasaba ingwate yavuye kuri 3,500,000frw ishyirwa kuri 5,000,000 cyakora kuyishyura byagumye ku myaka 3 kugira ngo agaruke ahabwe abandi no kudaha abishingizi risques for a long period. (Net salary ×14.5 aya niyo wemerewe gufata nta ngwate)
✓ Savings zacu zungukirwa 5% buri mwaka nayo agahita ajya kuri savings kuko tutarihaza. Savings zacu ni 42,000,000,000frw mu gihe inguzanyo dufata ziri muri 110,000,000,000frw.
✓ Uretse inguzanyo y’ukwezi 1 izindi zose zitangirwa insurance (2.5%) bikaba bituma umunyamuryango upfuye loan ye yishyurwa na assureurs (insurance) aho gusigira family ibibazo. Naho yaba ari emergency.
✓ Abatse inguzanyo baratanze ingwate ho inzu barasabwa gutanga fire insurance y’izo nzu niko BNR na BRD bategeka Cooperative.
✓Hari abarimu bagera kuri 30,000 bataratanga amakuru kuri accounts zabo (za forms twujuje zikajyanwa muri BNR) bituma rero hari abakiri muri CRB bitari ngombwa.
✓ Samedi y’umuganda rusange branches zakoraga guhera saa saba twemeje ko uwo munsi batakora kuko nyuma y’umuganda haba n’izindi nama z’ubuyobozi.
✓Hari abantu bahamagaraga DG bamusaba kubafasha kuri operation za failinze yatubwiye ko hari igihe afasha ufite icyo kibazo system ikayamuha 2 yavuze ko azajya afasha abakigize nyuma y’uko system ikoze reconciliation (middy night) nyuma ya 24 h.
✓ Uwasabaga inguzanyo yo kubaka yasabwaga kugaragaza uruhare rwe (10%) yakuweho ntakiri ngombwa kubanza kuyerekana.
✓ Hemejwe kdi ko inguzanyo isa n’iyo wari ufite ikuramo ayo wri usigayemo ugahabwa asigaye (ntabwo byari bisanzweho).
✓ Mu gihe kdi ufite inguzanyo ukaba wabona aho ukura andi frw ukayajyana ubu biremewe ko uhita uyishyura inguzanyo isanzweho ikarangira cg ikagabanuka ugakomeza kwishyura mu gihe gisigaye macye macye cg ugasaba kwishyura asigaye mugihe gito.
✓ Umugabo wagujije atanze ingwate umugore we ykongera akayitanga nawe akaguza mu gihe bombi ari abanyamuryango.
✓✓ Ibindi habayeho launch ya:
•internet banking
•Online emergency loan
•E-Tax payment
√ Umwaka ushize Cooperative yari yungutse 9,000,000,000 uyu mwaka kugra 30/11/2022 imaze kunguka 12,265,349,852 gusa ntiharishyurwa tax zayo.
√ Abarimu bataratanga amakuru babyihutishe kimwe n’abataratanga fire insurance ku mazu batanzeho ingwate ibi bituma BRD itaduha inguzanyo UMWSLIMU SACCO yatseyo kugira ngo dushobore guhabwa inguzanyo z’inyubako zimara 20 yrs bikaba byatuma n’abari bafite inguzanyo z’ubwubatsi bazivugurura.
Uyu munsi hateganyijwe gutora inama y’ubuyobozi, inama y’ubugenzuzi no komite ishinzwe inguzanyo. Mugire u.unsi mwiza.